The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ cyari gitegerejwe n’abatari bake cyarangiye bamwe batanyuzwe

Ku mugoroba washize tariki 10 Mutarama 2025, ni bwo abaraperi barenga 14 bahuriye mu ihema ryo muri Kigali Conference and Exhibition Villa ahazwi nka Camp Kigali mu gitaramo ‘Icyumba rya Rap’ cyari kimaze iminsi gitegerejwe na benshi by’umwihariko abakunda injyana ya Hip Hop.

Ni igitaramo cyari cyabanje gukomwa mu nkokora n’imvura nyinshi yiganjemo umuyaga, dore ko cyagombaga kuba tariki ya 27 Ukuboza 2024, imvura ikaza kuba nyinshi ndetse kikimurirwa naho cyagombaga kubera, gikurwa Canal Olympia kimurirwa mu ihema rinini rya Camp Kigali, ndetse abari baguze amatike bahumurizwa ko amatike yabo atateshejwe agaciro ahubwo bazayinjiriraho n’ubundi.

Icyumba cyakubise kiruzura bamwe babura aho bajya igitaramo bakirebera hanze ku mabaraza y’ihema rya Camp Kigali.Icyakora ntibyababujije kwishima kuko buri wese wari witabiriye iki gitaramo yari afite urukundo rwa Hip Hop ku mutima.

Igitaramo cyari gitegerejwemo abaraperi 14 barimo Bull Dogg, Riderman, Jay C, Green P, P Fla, K8, Bushali, B Threy, Zeo Trap, Danny Nanone, Fireman, Logan Joe, Ish Kevin, ndetse na Diplomate.

Abaraperi bose batanze ibyishimo ku rubyiniro.Buri umwe indirimbo yaririmbaga yajyanaga n’abafana ijambo ku rindi, ibyaragagazaga ko urukundo rw’abafana ruhari.

Ni igitaramo cyatangiriye amasaha atinze ugereranyije n’ayari ateganyijwe, ibyaje gutera intugunda abafana bitewe n’abahanzi batagaragaye ku rubyiniro by’umwihariko abagize itsinda Tuff Gang ritabonetse ku rubyiniro.

Nyuma y’aho, umuraperi Riderman yahise agera ku rubyiniro ataramira abafana be mu buryo bwihuse dore ko amasaha yari yamaze gukura kandi hasigaye abandi bahanzi benshi. Riderman yavuye ku rubyiniro  saa saba z’ijoro zibura iminota 20.

Mu buryo butunguranye, abaraperi Fireman, Green P na P Fla bahise baza ku rubyiniro abantu batangira gucyeka ko igitaramo “kigiye gushya” ariko Fireman ahita avuga ko kubera ikibazo cy’amasaha igitaramo gihagaze.

Abafana bahise batangira gusohoka gake gake ariko bababajwe n’uko Tuff Gang itaririmbye kandi n’umunsi wa mbere baraje kubareba bagahita bababwira ko igitaramo gihagaritswe bahageze.

Bamwe mu bafana bagifite akabaraga ko kurwana, batangiye kujya bafata uwo babonye wese mu mashati bamwitiranya n’abateguye igitaramo mu gihe abashyushyarugamba bo bihishe kare kuko no gukubitwa byari kuzamo.

Ibi byose byabaye nyuma y’igitaramo ni bimwe mu bikunze kugarukwaho mu bakunzi ba Hip Hop ari na ho kenshi bashingira bavuga ko ari injyana y’ibirara, icyakora abakunzi ba Rap na bo bakigaragaza nk’abadakunda ababatenguha cyangwa ngo babasagarire ari yo mpamvu kenshi imivurungano nk’iyo itabura.

N’ubwo byagenze bityo ariko igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ ni kimwe mu bitaramo bya Hip Hop byongeye gushimangira ko ari injyana iba mu mitima y’abafana kugeza ubwo bamwe mu bafana n’abakunzi ba biyi njyana basaba ko ubutaha iki gitaramo cyabera muri Stade Amahoro.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena