Umuhanzi Davis D mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, ni bwo yaraye akoze igitaramo mbaturamugabo gisigira akazi gakomeye abandi bahanzi bagenzi be.
Ni igitaramo cyari icyo kwizihiza imyaka 10 uyu muhanzi amaze mu muziki nyarwanda, akora indirimbo zagiye zikundwa n’abatari bacye.
Igitaramo cyari gitegerejwemo abahanzi batandukanye, bakomeye kandi bafite izina rikomeye haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Abahanzi bagaragaye ku rubyiniro barimo, Davis D, Nasty C uturuka muri Afurika y’Epfo, Drama T uturuka mu Burundi ndetse n’abandi batandukanye bafite amazina akomeye hano mu Rwanda.
Injira mu gitaramo
Wari umugoroba wiganjemo imvura ku buryo impungenge zari nyinshi ku mibare y’abari bwitabire igitaramo, icyakora imvura ntiyakanze abakunzi b’umuziki Kuko bishakiye inzira barahaboneka.
Icyumba cyaberagamo igitaramo ni ihema rya Camp Kigali risanzwe ryakira abantu ibihumbi 3000, amatike yaguzwe arashira, bamwe ntibabona uko binjira mu gitaramo icyakora hari n’ayaguzwe ba nyirayo ntibagaragara muri iki gitaramo.
Urumuri rw’ahaberaga igitaramo rwari ruhagije kandi icyumba giteguye neza, ibyuma bivuga neza kandi byumvikana neza, intebe ziteye neza, abashinzwe umutekano na bo bari barajwe inshinga no kuba umutekano ari wose ahabera igitaramo.
Abafite izina rikomeye mu myidagaduro baje gushyigikira uyu muhanzi barimo Amb.Alliah Cool, Muyoboke Alex, David Bayingana ndetse n’abandi batandukanye habe abakinnyi ba filime, abahanzi n’abandi.
Abahanzi ku rubyiniro batanze ibyishimo buri wese anyurwa no kuba yitabiriye iki gitaramo.
Davis D ku rubyiniro, mu myenda y’umukara hose isanzwe imenyerewe ku bamotari, Moto ku rubyiniro, ababyinnyi 20 nibo yari yitwaje kumufasha gushimisha abafana, ndetse n’abakobwa b’ikomero nibo batambukaga ku rubyiniro ubwo uyu muhanzi yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze.
Uyu muhanzi byagaragariraga buri wese ko yitondeye gutegura igitaramo kandi yari yiteguye gushimisha abakunzi be babanye imyaka 10.
Abahanzi batandukanye bagiye bagaragarizwa urukundo ubwo bari ku rubyiniro. muri bo harimo Nasty C, umusore muto ukomoka mu gihugu cy’Afurika y’Epfowagaragaye ku rubyiniro yambaye ikabutura ngufi y’ikoboyi, umupira w’umukara , aherekejwe n’umuvangamizi (Dj) ari na we wamufashije ku rubyiniro. Yari kumwe n’abasore b’ibigango bamufasha kumucungira umutekano.
Mu ndirimbo yaririmbye zitandukanye zirimo, SMA, Particular n’izindi zitandukanye, uyu muhanzi yeretswe urukundo rudasanzwe dore ko buri ndirimbo yaririmbaga ariko yajyanaga n’abafana ijambo ku rindi.
Davis D, yashimiye abafana be baje kumushyigikira ndetse ashimira no kuba barabanye nawe mu myaka 10 yose. Yashimiye kandi Manager Bagenzi Bernard wamufashije kuva atangiye umuziki kugeza uyu munsi bakiri gukorana.
Se wa Davis D, Mushiki we, nabo bamusanze ku rubyiniro baramushimira ndetse bamuha igikombe (Award) n’umudali bamushira ko yemeye guhatana mu gihe kingana gutyo.
Ibitaragenze neza
Igitaramo cyagombaga gutangira isaha ya saa moya n’igice (19:30pm) dore ko saa kumi nimwe abantu bari batangiye kwinjira mu ihema riberamo igitaramo, icyakora siko byagenze dore ko umushyushyarugamba (MC) Lucky yageze ku rubyiniro saa 21:10pm naho umuhanzi wa mbere akagera ku rubyiniro saa 21:30pm.
Abafana ntibishimiye uburyo intebe zari ziteye Kuko uwari inyuma ntiyabashaga kureba imbere ku rubyiniro uretse kuba byaramusabaga guhagarara ku ntebe ngo abashe kureba imbere.
Abafana begereye urubyiniro bituma babangamira abahanzi, ibyavuyemo kuba hari uwasagariye Umuhanzi Nasty C akenda kumugusha nyuma uyu muhanzi akamukubita umugeri, nubwo abantu benshi batabyishimiye.
Umuhanzi Bull Dogg ntiyagaragaye ku rubyiniro kandi yari kuri gahunda ndetse ntihamenyekanye icyatumye atagaragara kuri uru runyiniro, ndetse bamwe mu bafana batashye binubira kuba batabonye umuhanzi wabo bari baje kureba.
Igitaramo cyasojwe amasaha akuze dore ko saa Saba zari zamaze kugera mu byukuri abantu bari barambiwe ndetse abataha kure bari bamaze kugenda bigaragarira amaso ko kimwe cya kabiri bari bamaze gukuramo akabo karenge.
Abantu benshi ntibakunze isuku yo mubwiherero bwahaberaga igitaramo, nubwo bikunze kugarukwaho kenshi ariko ntibigire icyo bikosokaho abantu benshi bakunze gusaba ko mu gihe igitaramo kiri kuba abashinzwe isuku mu mahema ya Camp Kigali bajya bita ku isuku yo mu bwiherero.
Nyuma y’igitaramo
Abafana ba Davis D bagaragaje ko atanze umukoro ku bandi bahanzi dore ko ibitaramo nk’ibi bidakunze kubaho aho umuhanzi ku giti cye ategura igitaramo cye.
Bamwe mubaganiriye na EAUR Magazine barimo umunyarwenya Pirate yagize ati “Abahanzi babikoze, urubyiniro rwari ruteguye neza, icyakora njye nari naje kureba Bull Dogg nubwo ntashye ntamubonye, gusa byagenze neza.”
Davis D nyuma y’igitaramo yavuze ko yishimye, ashimira abahanzi bamufashije gutegura iki gitaramo no kuboneka bakamufasha, ashimira abafana, itangazamakuru ndetse n’abashinzwe umutekano.
Mu magambo ye yagize ati “Imyaka icumi inyeretse ko nakoze akazi gakomeye cyane, ndashimira itangazamakuru cyane ndetse n’abamfashije bose, nahisemo guserukana imyenda y’umukara kuko igaragaza imbaraga Kandi Nanjye nizo nashakaga kwerekana hano”.
Avuga kuri Nasty C waje kumufasha yavuze ko amushimira cyane, ko ari umwana mwiza, ugira ikinyabupfura kandi bamaze kuba nk’abavandimwe bityo ko amushimira cyane kuba yaraje ku mufasha kwishimira imyaka 10 amaze mu muziki.
Davis D yakomeje avuga ko ntaguhagarara nyuma yo kwishimira iyi myaka 10 ahubwo ko atangiye noneho.
Uyu muhanzi kandi yatangaje koi bi ari ibitaramo bigiye kuba ngarukamwaka aho bazajya babikora buri mwaka ndetse mu gihe cya vuba bakazatangaza amatariki ntakuka ibitaramo bizajya bibera.