Umukinnyi wa Filime ukomoka mu Ubwongereza Idris Elba yatangarije BBC ko yamaze gufata gahunda yo kwimukira muri Afurika ndetse ateganya kuhamara imyaka 10 agamije gushyigikira umwuga wa filime kuri uyu mugabane.
Uyu mukinnyi benshi bamenyereye ku mazina ya Idris Elba ubusanzwe yitwa Idris Akuna Elba akaba ari umukinnyi wa filime ukomeye muri Hollywood,umuririmbyi ndetse n’umuvangamiziki cyangwa (Dj). Yavutse ku ya 6 Nzeri 1972, avukira mu gace ka Hackney ho mu mugi wa London mu Bwongereza (England).
Idris Elba yashakanye n’abagore batatu (3) harimo Hanne Norgaard umugore we wa mbere, bashakanye mu 1999, baje gutandukana mu 2003. Hanne Norgaard ni umugore ukomoka muri Danemark, akaba ari umu-makeup artist.
Sonya Nicole Hamlin umugore wa kabiri, bashakanye mu 2006 ariko babanye igihe gito cyane, kuko batandukanye nyuma y’amezi atandatu. Sabrina Dhowre Elba uyu ni umugore we wa gatatu, bashakanye mu 2019. Sabrina ni umunyamideri ukomoka muri Canada, kandi ni umunyempuhwe ugaragara cyane mu bikorwa by’ubugiraneza.
Ubuzima bwa Idris Elba akiri umwana
Idris afite inkomoko yiganjemo ibihugu bya Afurika. Se, Winston, akomoka muri Sierra Leone. Naho nyina Eve akaba yarakomokaga mu gihugu cya Ghana.
Akiri umwana, Idris yakuriye mu rugo rufite imico ya Afurika, bituma akura azi cyane umuco wa Sierra Leone n’uwa Ghana. Ababyeyi be bamuhaga urugero rwiza rw’imyitwarire yo gukora cyane. Se yakoraga mu ruganda rw’ikirango cya Ford mu Bwongereza, naho nyina Eve yari umuforomokazi.
Idris Elba yize amashuri yisumbuye muri “Canning Town” mu burasirazuba bwa Londres. Ku ishuri, Idris yatangiye kwiyumvamo impano yo gukina ndetse akinjira mu itsinda ry’abakina imikino njyarugamba (drama) mu mashuri. Ibi byamuteye gukora cyane kugira ngo yerekane ubuhanga bwe mu gukina.
Idris Elba yagiye mu ishuri ry’ubugeni rya National Youth Music Theatre, aho yakuye ubumenyi mu mikino n’ubuhanzi. N’ubwo yize ibyo gukina, urugendo rwe rwatewe inkunga cyane n’akazi gatandukanye yakoze n’imyitozo yahabwaga mu makinamico yo mu ishuri.
Uyu mugabo ubu yamaze kwemeza ko azatura muri Afurika akahamara imyaka 10 afasha uruganda rwa cinema kuri uyu mugabane.
Yagize Ati: “Nzaba muri Accra, nzaba muri Freetown (Umurwa mukuru wa Sierra Leone), nzaba muri Zanzibar. Muri make nagerageza kujya aho abantu babara inkuru zabo. Ni iby’ingenzi cyane”.
Kuri we intego nyamukuru ni ugutunganya filime ye akayikorera ndetse akayitunganyiriza muri sitidiyo (Studio) ye mu mujyi wa Accra uherereye mu gihugu cya Ghana.