Ibisasu birenga 20 byarashwe biva muri Libani bikomeretsa umuturage umwe mu majyaruguru ya Isirayeli, mu gihe ibibazo by’ubuzima bikomeje kwiyongera mu gace ka Gaza.
Ingabo za Isirayeli (IDF) zatangaje ko ibisasu byakomerekeje abaturage mu duce twa Upper na Western Galilee nyuma y’amasaha 12 y’agahenge. Umuvugizi w’ingabo yagize ati: “Ingabo zacu ziri maso cyane kugira ngo zikumire ibitero bivuye muri Libani,” ashimangira ko umutekano muri ako gace ukomeje guhungabana.
Muri Gaza, ikibazo cy’imibereho y’abaturage gikomeje kuba inzitane, aho ibiribwa n’imfashanyo bigenda byangizwa mu mvururu. Natalie Boucly, umwe mu bayobozi ba UNRWA, yagize ati: “Ivangura ry’ubutegetsi n’imidugararo muri Gaza bigiye gushyira abaturage mu nzara y’akataraboneka”.
Amakuru dukesha ikinyamakuru(The times of Israel avugako Muri Cisjordanie, imyigaragambyo yarimo imirwano yatumye abanya-Palestina babiri bahasiga ubuzima. Uruhande rwa Isirayeli ruvuga ko abo bantu barashwe bashaka gutera ibisasu, mu gihe abanya-Palestina bavuze ko umwe mu bishwe yari umwana muto.
Mu gihe imvururu zikomeje kwiyongera kandi imibereho y’abaturage igenda irushaho kuba mibi, amahirwe yo kubona umuti w’amahoro aracyari make. N’ubwo ibiganiro by’amasezerano y’agahenge na Hezbollah bikomeje, ubu impande zombi zisa n’izashimangiye imyanya yazo mu ntambara idashaka kurangira.