
Hamaze gusohoka indirimbo nshya y’umuhanzi Yvan Buravan yiswe “Already Made” iri mu buryo bw’amajwi bivugwa ko ari imwe mu ndirimbo yasize akoze mbere y’uko yitaba Imana.
Ni igikorwa cyakozwe n’umuryango we ku ya 25 Ukwakira 2024 hagamijwe gukomeza guha agaciro ibikorwa bye cyane cyane binyuze muri YB Foundation uyu muhanzi yasize ashinze.
Iyi ni indirimbo igiye hanze mbere gato y’uko haba iserukiramuco rya Twaje Fest, iki kikaba ari igitaramo giteganyijwe kubera muri Bk Arena hibukwa ndetse hazirikanwa ubutwari n’ibigwi bya Yvan Buravan. Ni igitaramo giteganijwe kuri uyu wa 26 Ukwakira 2024 kikazataramamo abahanzi bakomeye kandi batandukanye barimo Andy Bumuntu, Jules Sentore, Ruti Joel, Juno Kizigenza n’abandi batandukanye.
Benshi mu bakunze Buravan bagiye bagaragaza ibyo bamwibukiraho yewe batibagiwe na zimwe mu ndirimbo ze zagiye zibanyura umutima bitewe n’ubuhanga yari afite.
Si ibyo gusa kandi kuko na se umubyara ari we Burabyo Michel ubwo yavugaga kuri iki gitaramo, yavuze ko yishimiraga umurava wa Yvan Buravan ndetse n’ubuhanga yari afite muri we, ndetse avuga ko yahoraga arota kuzakorera igitaramo muri BK Arena ari wenyine akayuzuza.
Ati: “Yarantunguye ubwo yambwiraga ko yifuza ko twakorana indirimbo n’ubwo yari asanzwe aririmba, ubwo yabinsabaga rero sinazuyaje na cyane ko nari mushyigikiye ni uko dukorana indirimbo Garagaza. Rero ubu bufatanye n’abahanzi ni ikintu kinini kandi kiza ndetse bisa nko gukabya inzozi ze kuko yahoraga yifuza kuzakorera igitaramo muri BK Arena akayuzuza wenyine.”
Ubu bufatanye bw’abahanzi bugaragaza igikundiro n’ubumwe Yvan Buravan yagize ubwo yakoraga umuziki.
Buravan yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe cyane zirimo Malaika, Garagaza, Just a Dance n’izindi zitandukanye, akaba yaritabye Imana amaze gushyira hanze umuzingo (Album) yise Twaje.