Baltasar Engonga, wahoze ari Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza mu by’imari muri Guinée Equatoriale, yakatiwe gufungwa imyaka 18 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta, gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite no kwigwizaho imitungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Urubanza rwe rwaburanishijwe kuri uyu wa kane tariki ya 3 Nyakanga 2025, aho rwari rwitabiriwe n’imbaga nyamwinshi y’abantu kubera uburemere bw’ibyaha aregwa ndetse no kuba afitanye isano rya hafi na Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, dore ko ari mwishywa we.
Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo n’imyaka 8 kubera kunyereza umutungo, imyaka 4 n’amezi 5 ku byaha byo kwigwizaho imitungo n’iyezandonke, ndetse n’imyaka 6 n’umunsi 1 ku cyaha cyo gukoresha ububasha bw’itegeko mu nyungu ze bwite. Yanasabiwe kandi gucibwa ihazabu ya miliyoni 910 z’ama-CFA no guhagarikwa mu mirimo yose y’ubuyobozi mu gihe kingana n’imyaka 18, ingana n’iyo yahamijwe.
Baltasar aregwa hamwe n’abandi bakozi bakoranaga barimo Carmelo Julio Matogo Ndong, Ireneo Mangue Monsuy Afana na Florentina Iganga Iñandji. Ubushinjacyaha buvuga ko bari barubatse uhererekane rw’uburyo banyerezamo amafaranga ya Leta bakayakoresha mu nyungu zabo bwite.
Uyu mugabo w’imyaka 40 yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2024 ubwo amashusho y’urukozasoni yakwirakwiraga ku mbuga nkoranyambaga, amugaragaza asambana n’abagore barenga 400. Abamushinja bavugaga ko ayo mashusho yafashwe mu buryo bugaragara ko yari yateguwe, mu gihe abandi bayahuza no kuba yarashakaga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, bigakekwa ko byari mu mugambi wo kumuharabika.
Baltasar yari amaze amezi 10 muri gereza by’agateganyo mbere y’uko akatirwa. Urubuga rwa LSi Africa rwanditse ko urubanza rwe rushobora kuba ikimenyetso cyo guhangana n’umuco wo kudahana umaze igihe kirekire muri Guinée Equatoriale, cyane cyane mu rwego rwa politiki n’ubukungu.
