Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta ubwo hasomwaga umwanzuro w’urukiko ku byaha aregwa, urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Uyu mwanzuro uje nyuma yo kuburana ku byaha yari akurikiranyweho birimo gukoresha imvugo zishobora guteza amacakubiri, gutukana, ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu bikorwa byo kubangamira abandi.
Yatangiye gukurikiranwa nyuma y’ifatwa rye ku itariki ya 18 Ukwakira 2024. Hari n’amakuru avuga ko yaba akekwaho ibiyobyabwenge, byose bikaba bishingiye ku bintu byagiye bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mwanzuro w’urukiko kandi usomwe nyuma y’aho umuhanzi The Ben uri mu bareze Fatakumavuta yanditse ubutumwa avuga ko yababariye uyu munyamakuru.
Icyakora umwunganizi wa Fatakumavuta mu kiganiro na INYARWANDA, yasobanuye ko gutanga imbabazi bigira inzira bicamo zitari izo kuri Social Media, bityo ko ziriya mbabazi azikemanga.
Ygize ati : “lyo umuntu atanze imbabazi ubutabera bugira inzira bubirebamo. Ushobora gutanga imbabazi urukiko rwabisuzuma rukabisesengura rugasanga ari ngombwa imbabazi zigatangwa, ariko imbabazi zitanzwe kuriya (ku mbuga nkoranyambaga) ngira ngo ntabwo ziba zifatika, kubera ko ubundi iyo umuntu atanze imbabazi ubundi abikorera inyandiko, agashyiraho umukono, igashyigikirizwa urukiko, igashyirwa muri System.”
Akomeza avuga ko imbabazi zo kuri Social Media urukiko rutazimenya. Ibyiza iyo umuntu atanze imbabazi arazandika, ashobora kuba ari impamvu ze bwite zihariye icyo gihe bishyikirizwa urukiko.