The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

“Ese u Rwanda rubaye rutari aho ruri cyangwa ruri ahandi ku Isi, ni byo byakemura ibibazo biri muri DRC?” Paul Kagame

Kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, ikiganiro cyabereye muri Convention Center.Yagarutse ku kibazo cyabaye agatereranzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) no ku ruhare rw’u Rwanda muri iki kibazo, kenshi rugenda rugarukwaho mu magambo.

Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo cy’intambara hagati ya DRC n’umutwe wa M23 kidakwiye kugerekwa ku Rwanda. Yabajije ati: “Ese u Rwanda rubaye rutari aho ruri cyangwa ruri ahandi ku Isi, nibyo byakemura ibibazo biri muri DRC?”.

Perezida Kagame avuga ko ikibazo cya Congo na M23 kidakwiye kuzamo u Rwanda, kuko abarwanira muri uwo mutwe bataturutse mu Rwanda ahubwo baturutse mu buhungiro muri Uganda, ndetse avuga ko kuba bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bidakwiye kuba bibagira Abanyarwanda.

Ubwo yabisobanuraga yagize Ati “Ntabwo ari uko habayeho kuva mu Rwanda. Ariko icyo mvuga ko Congo yasanze bariya bantu hariya, bifite aho bihuriye n’ayo mateka y’Ubukoloni, ni yo mpamvu abayobozi ba Congo, rimwe bemera ko aba ni Abanye-Congo, ariko nyuma bakagerageza gushaka impamvu ngo imirwano ishyigikirwa n’u Rwanda. Ariko ntabwo bashobora kuvuga ko abantu batangije iyi mirwano, abari kurwana baturutse mu Rwanda. Ntabwo baturutse mu Rwanda.”

Perezida Kagame yavuze ko yageze aho yumva ananiwe kwitabira inama ziganira ku kibazo cya Congo kuko nta musaruro wavaga mu byemezo byafatirwaga muri izo nama. Yavuze ko byageze n’aho abayobozi bitabira kugira ngo bifotoze gusa, ariko we yabonye ko kwitabira no kutitabira byose bisa kuko bidakemura ikibazo.

Ati “Iki kibazo ntikigoye ku buryo kitakemuka, cyakemuka, gishobora kurangira. Cyagakwiriye kuba cyararangiye mu gihe kinini gishize, ariko nticyakemuka bishingiye ku buryarya no gukina imikino.”

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena