The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Erik Ten Hag yirukanywe ku mirimo yo gutoza ikipe ya Manchester United

Umutoza Manchester United Erik Ten Hag kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ukwakira 2024 ntakiri umutoza w’iyi kipe nyuma yo kwirukanwa kuri iyo mirimo yari amazemo imyaka ibiri.

Ni nyuma yo gutsindwa ibitego 2 kuri 1 mu mukino wahuje Manchester United n’ikipe ya West Ham United kuri iki cyumweru tariki 27/10/2024 muri shampiyona y’u Bwongereza.

Uyu mukino kandi watumye iyi kipe isubira inyuma aho kuri ubu iri ku mwanya wa 14 ku rutonde rwa shampiyona, ikaba ifite amanota arindwi ku myanya itanga itike yo kwinjira mu marushanwa ya Champions League, izwi nka big four, Manchester United ifite intsinzi eshatu gusa mu mikino icyenda ya shampiyona, 

Itangazo ryashyizwe ahagaragara  n’ubuyobozi bw’iyi kipe rigira riti: “Erik ten Hag yakuwe ku mirimo ye yo gutoza ikipe y’abagabo ya Manchester United.” Muri iri tangazo kandi, ubuyobozi bw’iyi kipe  bwanashimiye umutoza Erik Ten Hag bugira buti: “Turi gushimira Erik ku byo yakoze byose igihe yari kumwe natwe kandi tumwifurije amahirwe mu buzima bwe bw’ahazaza.”

Kuri ubu iyi kipe iri mu maboko ya Ruud van Nistelrooy by’agateganyo. Ruud van yahoze ari rutahizamu wa Manchester United akaba yakoranaga na Ten Hag nk’umwungirizi we kuva muri mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2024.

Hari hashize iminsi mike ubuyobozi bwa Manachester United butangiye rwihiswa  ibiganiro n’abatoza batandukanye hagamijwe gushaka uwasimbura Erik Ten Hag nyuma yo kugaragaza ko batishimiye umusaruro uyu mutoza yari akomeje gutanga. Mu baganirijwe harimo umutoza w’ikipe y’u Bwongereza Thomas Tuchel, umutoza mushya wa USMNT Mauricio Pochettino, wahoze atoza Brighton & Hove Albion Roberto De Zerbi (ubu utoza Marseille), umutoza wa Brentford Thomas Frank, ndetse n’umutoza wa Ipswich Town Kieran McKenna.

Erik Ten Hag yabaye umutoza wa Manchester United muri Mata 2022, akaba yarahesheje iyi kipe ibikombe bibiri mu marushanwa yo mu gihugu, yegukana Carabao Cup mu 2023 na FA Cup mu 2024.

Mu kwezi kwa karindwi , ubuyobozi bwa Manchester United bwari bwashatse kwiruka Ten Hag ku mwanya wo gutoza iyi kipe nyuma yo gusuzuma uko shampiyona yagenze, aho iyi kipe yari yarangije shampiyona iri ku mwanya wa munani, ari na wo mwanya mubi kurusha iyindi iyi kipe yari yagize kuva mu 1990.

Gusa iki cyemezo cyaje gusubikwa, ubuyobozi bwa Manchester United buhitamo kongerera amasezerano uyu mugabo w’imyaka 54, dore ko amasezerano ye ya mbere yari yasinye agashyirwaho umukono mu 2022, yagombaga kurangira mu 2025. Uku kwisubiraho ngo kwaturutse ku kuba icyo gihe uyu mutoza yari yatsinze Manchester City ku mukino wa nyuma wa FA Cup.

Ubwo Erik Ten Hag yatwaraga FA Cup, bigatuma ahabwa undi mwaka mu masezerano ye mu kwezi kwa 7 (Ifoto ya Michael Regan – kuva kuri Getty Images)

Ikinyamakuru The Athletic cyatangaje mu gihe cy’akaruhuko k’imikino mpuzamahanga ko abayobozi ba Manchester United bari bateganyije guhura i London, bakaganira ku mikorere ya Ten Hag nk’umutoza ndetse n’ibishoboka ko kumusezerera byari ku murongo w’ibizaganirwaho muri iyo nama.

N’ubwo uyu mutoza yari yagiriwe icyizere akongererwa amasezerano yo gukomeza gutoza ikipe ya Manchesterr United, bisa n’aho atahiriwe kuko kuva shampiyona yatangira ikipe ye yakomeje kwitwara nabi mu kibuga ari na byo byatumye abayobozi bakuru, barimo umuyobozi mukuru Omar Berrada, umuyobozi ushinzwe siporo Dan Ashworth, n’umuyobozi w’a tekiniki (technical director) Jason Wilcox, basaba ko impinduka zikenewe.

Ibi byatewe no kutishimira umusaruro uyu mutoza yatanze mu gihe nyamara hakoreshejwe imbaraga nyinshi mu kugura abakinnyi bashya.

Manchester United yaguze abakinnyi beshyi mu isoko ry’igura n’igurisha ryo mu mpeshyi, igura Matthijs de Ligt, Leny Yoro, Joshua Zirkzee, Manuel Ugarte na Noussair Mazraoui, hamwe hakaba harakoreshejwe hafi miliyoni £205 ($274m), harimo n’inyongera z’amasezerano.

Nyuma y’uko isoko rifunze kandi hashize amasaha make mbere y’uko batsindwa na Liverpool, Berrada yavuze ko Ten Hag yari afite “inkunga yuzuye” y’abayobozi b’ikipe

Mu mwaka we wa mbere atoza United, Ten Hag yayigejeje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona kandi ayihesha Carabao Cup, asoza imyaka itandatu, iyi kipe itaratwara igikombe.

Umwaka ushize wa 2023 na bwo Manchetser United yitwaye nabi mu marushanwa yo mu gihugu no ku rwego rw’u Burayi, ivamo mu matsinda ya Champions League, ibasha kubona itike yo gukina Europa League gusa nyuma yo gutwara FA Cup.

Ten Hag yatoje Ajax imyaka ine n’igice mbere yo guhabwa akazi ko gutoza Manchester United mu 2022. Yatoje kandi andi makipe yo mu Buholandi arimo Go Ahead Eagles na FC Utrecht, hagati aho akaba yarabaye umutoza w’ikipe y’abato ya Bayern Munich mu gihe cy’imyaka ibiri.

Manchester United irakina umukino ukurikira na Leicester City mu gikombe cya League Cup kuri Old Trafford kuwa Gatatu.

This article was written by
Picture of Emmy Tumusime

Emmy Tumusime