Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya East African University Rwanda (EAUR), bibumbiye mu itsinda ryita ku bidukikije (Environmental Club) kuri iki cyumweru taliki ya 17 Ugushyingo 2024 bitabiriye ibikorwa byo gukora isuku mu kigo cyabo ndetse no mu nkengero zacyo mu rwego rwo gushimangira intego bihaye yo kubungabunga ibidukikije.
Iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Yitore maze uyishyire ahabugenewe”, cyitabiriwe n’abanyeshuri 18, aho bakoze ibikorwa bitandukanye birimo gukusanya imyanda y’ubwoko butandukanye irimo impapuro, amashashi ndetse n’amacupa bigashyirwa ahabugenewe.
Mugisha Rubagumya Joseph, umwe mu bagize iri tsinda witabiye iyi gahunda, yatangarije EAUR Magazine ko nk’abanyeshuri batewe ishema no kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije.
Yagize ati: “Kuza muri iri tsinda nta ngufu zibirimo , ahubwo twese twasobanuriwe ko ari uruhare rwa buri Munyarwanda, ndetse n’umuntu uwo ari we wese, kurengera ibidukikije.”
Uyu munyeshuri yakomeje agira ati:”Tuzi neza ko ibidukikije ari byo biduha umwuka duhumeka, twumvise neza ko ari uruhare rwa buri muntu wese, kugira ngo turengere ibidukikije ndetse natwe twirengere.”
Umuyobozi w’iri tsinda Patrick Niyonkuru we yavuze ko igikorwa cyakozwe uyu munsi, cyamugaragarije ko buri wese abigize ibye akumva ko kubungabunga ibidukijije bimureba, byatanga umusaruro.
Yagize ati: “Ndashishikariza buri wese ugize aho abona umwanda, kuwutora akawushyira ahabugewe, bityo tukagira umubumbe usukuye, bikazagirira akamaro n’abazadukomokaho.”
ONSONGO Andrew, umwe mu bayobozi b’ishuri wari waje kwifatanya n’aba banyeshuri, yashimiye cyane imikorere y’iri tsinda. Yavuze ko iri tsinda ari ingenzi ,kuko rinafasha abarigize kwiga byinshi ku bidukikije birimo kubyitaho no kubibungabunga.
Avuga ku hazaza ndetse n’amahirwe abari muri iri tsinda bafite yagize ati: “Hanze aha hari ibigo byinshi bikora ibijyanye no kwita ku bidukikije. Mu gihe umunyeshuri yaba yarahawe amakuru ahagije ku bidukikije, yaba ari mu mwanya mwiza wo gukorana n’ibyo bigo.”
Uretse iri tsinda ryashizweho muri Kaminuza ya EAUR kandi, kurengera ibidukikije biri no muri gahunda y’igihugu ,aho ku mihanda hashyizwe aho gushyira imyanda, yaba ibora ndetse n’itabora.
Ubuyobozi bw’ishuri bukaba bwijeje abagize iri tsinda ko bazakorana bya hafi, ndetse bakanabashyigikira mu bikorwa byose bazajya bategura.