Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya East African University Rwanda (EAUR), bibumbiye mu itsinda ryita ku bidukikije (Environmental Club) bafatanije n’abanyeshuri bo mu zindi kaminuza zirimo University of Rwanda (UR) na University of Tourism, Technology and Business Studies (UTB), Rwanda Youth Biodiversity Network, ndetse na Rwanda Environment Management Authority (REMA) basuye ishuri rya G.S Rmera Catholique, rihirereye mu murenge wa Remera, mu mujyi wa Kigali.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki 21 Gicurasi 2025, gifite insanganyamatsiko igira iti ‘abanyeshuri mu bikorwa byo kurinda ibidukikije’. Iki gikorwa cyaranzwe no gusobanurirwa abanyeshuri bimwe mu byangiza ibidukikije birimo ibikorwa bya muntu ndetse n’ingaruka zo kwangiza ibidukikije ndetse n’icyakorwa kugira ngo ibidukikije bikomeze kubungabungwa.
Habayeho guhemba abana basubije neza ibibazo bijyanye n’ikiganiro bahawe,bahabwa ibihembo birimo amakaye, amakaramu n’amacupa meza yo gutwaramo amazi atangiza ibidukikije. Uretse ibi bihembo byahawe abanyeshuri basubije neza, ishuri na ryo ryashyikirijwe udukoresho two gukusanyirizamo imyanda ‘dustbins’ tugera ku 10.
Umuyobozi wa G.S REMERA CATHOLIQUE, Sœur NYIRAHABIMANA Perpetue, yashimiye abashyitsi babagendereye ndetse anashimangira ko ubukangurambaga bwatanzwe bugiye kuzana impinduka haba mu ishuri ndetse no mu ngo aho abana bataha.

Yagize ati: “Twahamya ko twabonye abambasaderi bazajya badufasha aho batuye n’aho banyura kugira ngo bite ku bidukukije. Babonye uburyo ushobora kubirinda, wirinda gutema amashyamba ugatera ibiti. Dushimiye ubuyobozi bwa REMA bwohereje aba bantu baje kwifatanya natwe ngo tugumye dusigasire ibidukikije ari na byo soko y’ubuzima bwacu.”
Umuyobozi ushinzwe ibyo kwiyandikisha muri EAUR akaba ari na we waje ahagarariye ubuyobozi bw’ishuri Bwana David NIYITEGEKA, yakomoje ku kamaro k’iki gikorwa, intego nyamukuru yatumye bagishyigikira ndetse n’umusaruro kitezweho.

Yagize ati: “Twese tuzi ko kugira ngo tubeho, ari uko tuba dufite ibidukikije. Ibidukikije bitariho, nta buzima bwabaho ku isi. Ubwo rero tugomba kubibungabunga kugira ngo ubuzima bwa muntu ku isi burusheho kuba bwiza. Ni yo mpamvu binyuze muri iyo club iba muri EAUR yatekereje ko yakwagura amashami ijya mu bo duturanye ndetse no hirya no hino tuzajyayo, maze nitugira ayo matsinda mu mashuri mato, tube twizeye ko ubutumwa dutanga bukwirakwiye hose mu gihugu.”
Rodrigue KAJE washinze ndetse akaba anayobora Rwanda Youth Biodiversity Network, yashimiye Environmental Club kuba yaramutumiye, anagaruka ku kamaro ko kwishyira hamwe nk’itsinda.

Yagize ati:“Uburyo dukorana n’abanyeshuri, binyura mu matsinda (clubS) kuko ni uburyo bwiza bwo guhuriza abantu hamwe ndetse bakagira intego imwe, kuko ntabwo ushobora gufata umuntu umwe ku giti cye, ariko iyo ukoze Club birafasha kugira ngo nujya kubaha n’ubumenyi ubabonere hamwe. Twagiye tubabona ibikorwa byanyu ahantu henshi hatandukanye, ngira ngo n’inzego zitandukanye z’igihugu zirabizi.”
Emmanuel RUSHEMA waje ahagarariye REMA, yavuze ko basanzwe bakorana n’amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse na za kaminuza kugira ngo bose batahirize umugozi umwe muri uru rugamba rwo kubungabunga ibidukikije, na cyane ko iyo byangiritse natwe bitugiraho ingaruka.

Yijeje ishuri ko bazakomeza kugirana imikoranire binyuze muri Environmental Club, ndetse anasaba ishuri ko ryareba Umurezi uzajya ukomeza kureberera abagize iyo Club, akabafasha umunsi ku munsi.
Patrick NIYONKURU uyobora Environmental Club ikorera muri East African University Rwanda, ikaba ari na yo yateguye iki gikorwa, yagarutse ku mavu n’amavuko y’iki gikorwa anashimira abamuteye ingabo mu bitugu kugira ngo ibyo yarotaga bisohore.

Yagize ati: “Twagize igitekerezo cyo gusura Ishuri ruturiye kaminuza yacu kugirango nk’Abanyeshuri bagenzi bacu tubaganirize ku bibazo isi iri guhura na byo harimo ihindagurika ry’ibihe no kwangirika kw’ibidukikije tunabamenyesha uruhare rwabo mu gushyira iherezo kuri ibi bibazo, harimo gushyira imyanda ahabugewe Kandi bagatandukanya imyanda ibora n’itabora ,Gutera ibiti n’ibindi.”
“Turashimira Ishuri ryacu EAUR n’abafatanyabikorwa badufashije kugirango iki gikorwa twateguye kigende neza harimo REMA na Rwanda Youth Biodiversity Network. Twiteze ko barumuna bacu bazakomeza kugira Uruhare mu kurinda no kubungabunga ibidukikije.”
Patrick yasoje asaba abanyeshuri biga muri za Kaminuza baba muri Club z’ibidukikije ko bajya basura Ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bibegereye ndetse anasaba Minisiteri y’ibidukikije na REMA gukomeza kubashyigikira hatangwa amahugurwa , ndetse n’inama, kugirango nk’abanyeshuri baba muma Club bose bage bakorana aho bari hose Kandi bafite amakuru n’ubumenyi buhagije.



