Umuraperi ukomoka muri Canada Aubrey Drake Graham wamenyekanye nka Drake, ararira ayo kwarika nyuma yo gutega ku mukino wahuje Mike Tyson na Jake Paul amahirwe ntamusekere.
Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2024 ,ni bwo hasubukuwe umukino w’iteramakofi wari uteganjijwe kuba ku wa 20 Nyakanga ,ukaza gusubikwa bitewe n’ibikomere Mike Tyson yagiriye mu ndege muri Gicurasi, ubwo yavaga Miami yerekeza Los Angeles.
Uyu mukino wari wahuje ikimenyabose Mike Tyson w’imyaka 58 na Jake Paul w’imyaka 27 y’amavuko.
Drake yari yashyizeho angana na $355 000 ,aya akaba arenga miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.
Byari biteganyijwe ko Drake atsindira miliyoni 1 y’Amadolari y’Amerika, angana na miliyari 1 y’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe Mike Tyson yaba atsinze uyu mukino.
Mu buryo budasubirwaho, Jake Paul ni we wegukanye intsinzi ,bituma Drake ahomba akayabo yari yateretseho.