The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Donald Trump yongeye kwinjira muri White House ahigitse Kamala Harris

Official portrait of President Donald J. Trump, Friday, October 6, 2017. (Official White House photo by Shealah Craighead)

Muri Amerika hari haciye iminsi amatsiko ari menshi buri wese yibaza uza gutsindira intebe yo kuba perezida wa Amerika.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 06 Ugushyingo 2024 I saa mbili nibwo hagombaga kumenyekana uwegukanye uyu mwanya wa perezida wa Amerika biciye mu matora yari yatangiye kuwa kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2024.

Amasaha ya saa tatu nibwo umukandida Kamala Harris yakuyeyo amaso nyuma yo kwerekwa igihandure na mugenzi we Donald Trump ari nawe watsindiye uyu mwanya wo kuyobora Amerika ku nshuro ya kabiri akaba Perezida wa 47 uyoboye Amerika

Ubwo yatangaga ubutumwa mu ijambo rye nyuma y’amatora Trump yagize Ati “Nzabarwanirira mwe ubwanyu n’imiryango yanyu, kandi nzakora uko nshoboye kose ahazaza ha Amerika habe heza.”

Abayobozi batandukanye bifurije ishya n’ihirwe perezida Donald Trump ndetse bamwizeza gukorana bya hafi, muri abo bayobozi harimo Volodymyr Zelenskyy perezida wa Ukraine, Ndayishimiye Evariste Perezida w’u Burundi n’abandi batandukanye.

Donald Trump yavutse ku wa 14 Kamena 1946 ,avukira mu mujyi wa New York muri Leta ya New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite abana batanu, bavutse ku bagore batatu batandukanye. Abana be ni Donald Trump Jr, Ivanka Trump, Eric Trump, Tiffany Trump, ndetse na Barron Trump.

Abana batatu ba mbere (Donald Jr., Ivanka, na Eric) yababyaranye na Ivana Trump, Tiffany yabyaranye na Marla Maples, naho Barron we yabyaranye na Melania Trump.

Perezida Donald Trump asubiye kuri uyu mwanya ubwo yawuherukagaho muri 2017 ubwo yatorerwaga nubundi kuyobora Amerika asimbuye Barack Obama ayobora imyaka ine ava kubutegetsi muri 2021 asimbuwe na perezida Joe Biden.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena