The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Dj Ira yatangiye inzira yo guhabwa ubwenegihugu yemerewe

Nyuma y’uko Iradukunda Grace Divine uzwi nka DJ Ira ukomoka i Burundi asabye Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda, akabumwemerera ndetse agasaba inzego bireba gukora ibisigaye, DJ Ira arishimira ko mu gihe hari hataranashira amasaha 24, yahamagawe n’abashinzwe ibyerekeranye n’ubwenegihugu, batangira kumufasha mu bikenewe kugira ngo abuhabwe. Ashimira Perezida Kagame ndetse n’abamwakiriye bakamuha serivisi nziza.

Yahishuye ko yahamagawe n’umuntu wo mu Rwego rw’Abinjira n’Abasohoka akamubaza niba yaboneka akagera yo hagatangira inzira zo kumuha Ubwenegihugu aherutse kwemererwa na Perezida Paul Kagame.

Uyu mukobwa yanavuze ko yishimiye uko bamwakiranye urugwiro, ubwo yajyaga gutanga ibyangombwa bisabwa.

DJ Ira umaze imyaka Icumi aba mu Rwanda, aherutse gutangaza ko yagiriye umugisha mwinshi muri iki gihugu, asaba Perezida Paul Kagame kuba yamuha Ubwenegihugu akibera Umunyarwandakazi.

DJ Ira yageze mu Rwanda mu 2015 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye, azanywe na DJ Bisoso na we usanzwe ari umwe mu bavanga imiziki unabimazemo igihe kinini, ndetse akaba na mubyara we ari na we wamufashije kwinjira muri uwo mwuga.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena