Umuhanzi w’ikirangirire mu njyana ya Afrobeats, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yongeye kunenga ubuyobozi bwa Nijeriya, avuga ko igihugu gifite ubuyobozi bubi ariko agashima uruhare runini uruganda rw’imyidagaduro rugira mu guteza imbere isura yacyo.
Ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Apple Music, Davido yagize ati “Nishimiye ko imyidagaduro yahinduye imyumvire. Twebwe Abanya-Nijeriya ,nta bayobozi beza dufite. Dufite Guverinoma mbi.”
Yakomeje avuga ko umuziki n’imyidagaduro muri rusange bifasha kugaragaza ishusho nziza ya Nijeriya ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu bijyanye n’ubukerarugendo.
“Uruhare rw’imyidagaduro ni ingenzi cyane. Ubu ni rwo rufatiro rw’iterambere ry’ubukerarugendo mu gihugu cyacu,” Davido yabivuze ashimangira ko imyidagaduro yahinduye icyerekezo cy’igihugu.
Davido yanagarutse ku mpinduka zigaragara mu bijyanye n’abasura Nijeriya, avuga ko mu gihe cyashize Abanya-Nijeriya benshi bifuzaga kujya muri Amerika, ariko ubu ibintu byahindutse, kuko Abanyamerika ari bo baza i Lagos.
Si ubwa mbere Davido anenga ubuyobozi bw’igihugu cye, kuko aherutse no gutunga agatoki inzego zishinzwe ubukungu, avuga ko ubukungu bwa Nijeriya butameze neza.
