Umuhanzi Davido ukomoka muri Nigeria, yasutse amarira ubwo yahabwaga ijambo mu bukwe bwa Manager we, Asa Asika.
Asa yakoranye na Davido kuva ku munsi wa mbere ,n’ubwo aba bombi bigeze gutandukanaho.
Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Davido ari kwihanagura amarira ku maso nyuma yo kugira amarangamutima adasanzwe ubwo yahabwaga ijambo mu bukwe bwa Asa Asika n’umukunzi we Leona bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025.

Aya mashusho yaje akurikira ubutumwa Davido yari yanditse kuri X mbere y’ubukwe.Muri ubu butumwa Davido yagarutse ku rugendo rutoroshye yanyuranyemo na Asa Asika ndetse n’umubano ukomeye bafitanye, anagaragaza ko yishimiye ibirori bye muri rusange.
Mu magambo ye yaranditse ati “Asa, uyu munsi uranejeje mu buryo bwiza cyane. Kukubona uhagaze iruhande rwa Leona, ufite amahoro mu maso n’urukundo mu mutima, sinabasha kwifata.”
Yakomeje ati “igikomeye si umugabo wabaye we, ahubwo ni uburyo wamubaye.Nta kintu na kimwe twaherewe Ubuntu. Ibi byose twabyubatse byinyuze mu ngorane, mu kwizera ndetse no mu mubano wacu utagegajega.”
Davido yakomeje ashimira Leona kuba yarakunze Asa. Yagize ati “Leona, warakoze kumukunda mu buryo twifuzaga. mbasezeranyije ko igihe cyose nkihumeka nzarinda ibyo mwebwe babiri mwubatse.”
Muri ubu butumwa, Davido yabwiye Asa ko nta gihembo na kimwe yahabwa cyatuma yiyumva nkuko ari kwiyumva mu gihe ahagaze iruhande rwe.
