The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

David Bayingana agiye kujyana Fatakumavuta mu rukiko

Umunyamakuru David Bayingana yavuze ko yaharabitswe akambikwa igisebo n’umunyamakuru Fatakumavuta, bityo ko agiye kujyana mu rukiko uyu munyamakuru

Bayingana avuga ko we n’abanyamategeko be bari gukora ibishoboka byose ngo baryoze uwamuharabitse amushinja ivangura n’irondabwoko. Ati “Njye n’abanyamategeko turimo gusesengura ibyamvuzweho. Bitari kera, mu gihe gikwiye, turisunga ubutabera, habeho uburyozwe bwicyo gisebo nashyizweho binyuze muri ibyo binyoma bidafite ishingiro byamvuzweho.

Akomeza avuga ko yatunguwe ndetse akanababazwa cyane n’ibyo binyoma byangiza izina rye byatangajwe na Fatakumavuta mu rukiko.

Ati “Mu buzima bwanjye bwose, uko Narezwe, natojwe, nize, nta na hamwe mpurira n’ivangura iryo ari ryo ryose Nzira kandi ndwanya n’ingufu zanjye zose, Irondakoko aho riva rikagera. NDI UMUNYARWANDA BITEYE ISHEMA, Ubyubahira abo tubisangiye bose, nkanubaha kandi ngaha agaciro ikiremwamuntu ku isi yose. Ibi birandanga , mbyemera ntyo kandi nta gahato.”

Mu rukiko, Fatakumavuta yavuze ko yigeze kugerageza kwiyunga na Muyoboke hanyuma David Bayingana abuza Muyoboke kwiyunga na we avuga ko atagakwiriye kwiyunga n’umwana w’Umuhutu.

Ibi bigiye kwiyongera ku bindi byaha Fatakumavuta akurikiranweho birimo gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga agira abo yibasira abatuka ndetse n’ibindi byaha birimo no kunywa urumogi.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena