Warning: Undefined array key "HTTP_ACCEPT_LANGUAGE" in /home/eaurac/public_html/magazine/index.php on line 29

Deprecated: strtolower(): Passing null to parameter #1 ($string) of type string is deprecated in /home/eaurac/public_html/magazine/index.php on line 29
Cristiano Ronaldo yerekanye umuririmbyi akunda hagati ya Davido na Wizkid - EAUR Magazine
I Buryo Davido, naho i Bumoso Wizkid. Photo/Internet

Umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo yerekanye umuririmbyi akunda hagati ya Davido na Wizkid. Ni nyuma yo gusabwa n’abakunzi be babinyujije ku rukuta rwe rwa Youtube, aho yasabwe guhitamo uwo akunda kurusha undi, hagati y’umuhanzi  Davido na Wizkid.

Ronaldo adaciye ku ruhande, yatoye Davido mbere ya wizkid. iki gisubizo cya Cristiano Ronaldo nticyatunguranye cyane , kuko ku rubuga nkoranyambaga rwa ‘instagram’, Umuhanzi Davido n’umukinnyi Cristiano Ronaldo, buri umwe akurikira undi ibizwi nka ‘follow’, gusa Wizkid we nta muntu n’umwe akurikira kuri uru rubuga nkoranyambaga, ibi bizwi nka ‘zero follow’.

Ikinyamakuru DAILY POST cyandikirwa muri Nigeria dukesha iyi nkuru, kivuga ko guhangana hagati y’abahanzi bo muri Nigeria, byamaze gufata indi ntera ,kuko n’abafana b’aba bahanzi bahora barwana, bapfa kuvuga ko uwo bashyigikiye ari we wa mbere.