The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

BAL2025: APR BBC yakoze amateka yegukana umwanya wa gatatu

Ikipe ya APR BBC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League (BAL 2025) iri kuba ku nshuro ya gatanu yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri amanota 123-90.

Kuri uyu wa gatanu saa moya z’ijoro ni bwo muri SunBeta Arena i Pretoria muri Afurika y’Epfo hakinwaga umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu muri BAL 2025 wahuje APR BBC na Al Ittihad.

APR BBC yo mu Rwanda yahataniraga uyu mwanya nyuma yo gusezererwa na Al Ahli Tripoli yo muri Libya muri 1/2 naho Al Ittihad yo mu Misiri yasezerewe na Petro de Luanda yo muri Angola ifite n’igikombe giheruka.

APR BBC yabashije kwegukana umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Al Ittihad amanota 123-90.

Ni umukino wasize APR BBC iciye uduhigo tutari twarigeze tubaho mu mateka ya BAL kuva yatangira gukinwa muri 2021 turimo kuba APR BBC ari yo kipe ya mbere yo muri Afurika y’Iburasirazuba ibashije kwegukana umwanya wa hafi muri BAL no kuba ari yo kipe yabashije gutsinda amanota menshi mu mukino umwe. Aka gahigo kari gafitwe n’ikipe ya Al Ahli Tripoli yatsinze amanota 115 mu mukino umwe wa BAL.

APR BBC yabaye ikipe ya mbere itsinze amanota menshi mu mukino umwe wa BAL, yatsinze amanota 3 inshuro 23 ndetse Axel Olenga Mpoyo ukinira APR BBC aba umukinnyi wa mbere wafashije u Rwanda gutsinda amanota 3 inshuro nyinshi mu mukino umwe kuko yatsinze amanota 3 inshuro 10.

Kuri uyu wa gatandatu saa kumi z’umugoroba ni bwo hateganyijwe umukino wa nyuma uza guhuza ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola ifite n’igikombe giheruka n’iya Al Ahli Tripoli yo muri Libya.

Umutoza wa APR BBC, James Maye Jr.
This article was written by
Picture of Guillaume Gilbert Niyonkuru

Guillaume Gilbert Niyonkuru