Umuhanzi w’imyaka 22 y’amavuko, Ayankansola Sarah aderibigbe wamenyekanye nka Ayra Starr, yaciye agahigo ko kuba ari we muhanzi w’igitsina gore ,umaze kurebwa kurusha abandi ku rukuta rwa youtube.
Uyu mwanya ,Ayra Starr awukuyeho mugenzi we Yemi Alade, nyuma yuko agejeje abangana na miliyoni magana inani na cumi n’imwe (811 000 000). Ni mu gihe Yemi alade asimbuye kuri uyu mwanya ,amaze kurebwa n’abangana na miliyoni magana inani n’eshanu (805 000 000).
Indirimbo ya Ayra Starr yitwa ‘Rush’, yagize uruhare runini muri iyi mibare, kuko imaze kurebwa nabarenga miliyoni magana atatu na mirongo icyenda n’eshanu (395 000 000), ikaba ari nayo ndirimbo imaze kurebwa cyane mu ndirimbo ze zose.
Gusa nubwo bimeze bitya, Yemi Alade yagumye ku mwanya wa mbere mu kugira abiyandikishije ku muyoboro we wa YouTube, ibizwi nka ‘Subscribe ‘, kuko afite abarenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane na cumi (2 410 000) bamaze kwiyandikisha ku muyoboro we , akaba akurikiwe na Ayra Starr umaze kugira abarenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri na mirongo itandatu (2 260 000) ,bamaze kwiyandikisha ku muyoboro we.
Ayra Starr, yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2021, mu gihe Yemi Alade amaze imyaka isaga 20 mu muziki, kuko yatangiye mu mwaka wa 2005.
Uretse indirimbo ‘Rush’ ,Ayra Starr yanakoze izindi ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Sability’,’Woman commando’ na ‘Control’.