The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Arsenal yongeye gutsikira itsindwa 1-0

Ikipe ya Arsenal yongeye gutsindwa nyuma yo gutsindwa 1-0 na Newcastle ku wa gatandatu ushize. Ni igitego cyaturutse kuri Penaliti yatwe na Mikel Merino nyuma yo gufata umupira n’intoki mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira.

Ni nyuma kandi y’Ikipe ya Arsenal yagize urugendo rugoye rwo kugera i Milan iyi kipe ye Arsenal yahuye na rwo , aho yari kujya gukina umukino w’ingenzi. Mu buryo butunguranye, urugendo rwabo rwabaye ingorabahizi kubera ibihu byinshi bimaze icyumweru cyose mu mugi wa Milan ku buryo byari bigoye kubona neza ahantu hose. Abagize ikipe ya Arsenal bari bagiye gukoresha indege ibakura i London bajya i Milan, ariko bitewe n’iki kibazo cy’igihu, bamwe mu bagize ikipe bahise bahindura urugendo bagana i Bergamo, umujyi uri hafi ya Milan. Ku girango bagere i Milan, ibintu byari bigoye kurushaho.

Ibi kandi byaje bihura n’uko Arsenal idafite umuyobonzi ushizwe siporo [sporting director] kubera ko uwari uhari edu ari we Gaspar yasezeye iyi kipe ya Arsenal.

Kuri stade San Siro Stadium yarigiye kwakira uyu mukino stadium tari yakubise yunzuye irimo abafana ba inter Milan baririmba Ijambo “Uniti, fieri, mai domi,” risobanura “Twunze ubumwe, twishimye, ntituzigera duhinduka,” cyangwa “Twunze ubumwe, twishimye, ntidukandagirwa” Iri jambo ryerekana ubufatanye, ishema, no kutava ku ntego cyangwa kutishyira mu kaga n’ubwo habaho ibibazo mururimi rw’igitariyani

Inter Milan indrimbo bakuze kuririmba kuri stadium San Siro Stadium iyo bakiriye amakipe

Arsenal ntiyari yinjizwa igitego ari yo yatsinze igitego cya mbere mu mikino ya Champions League muri uyu mwaka nyuma y’ikosa rya Mikel Merino Hakan Calhanoglu atera penaliti mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, aho Arsenal yatsinzwe 1-0 na Inter kuri San Siro ku mugoroba wo ku wagatatu. Arsenal yabanje kugenzura imipira myinshi mu mukino, ariko nanone bahuye n’ikibazo cyo kubura amahirwe yo gutsinda igitego Ku rundi ruhande, Inter ntiyahaye igitutu Arsenal cyane, ariko ikosa ryo guhabwa penaliti ryateje impaka nyuma y’uko Mehdi Taremi yinjije umupira ku kuboko kwa Mikel Merino ryabaye intandaro yo gutsindwa kwa Arsenal.

Merino ntiyahiriwe n’amahirwe yo guhabwa penaliti nyuma yo gukubitwa ku mutwe n’umunyezamu Yann Sommer.

Iyi ntsinzwi ni iya gatatu kuri Arsenal mu mikino itandatu mu marushanwa yose .

Arsenal izakina na Chelsea kucyumweru tariki 10 /11 /2024 kuri Stamford Bridge muri primier league

This article was written by
Picture of Emmy Tumusime

Emmy Tumusime