The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Ambasaderi Munyangaju Aurore Mimosa yatangiye imirimo muri Luxembourg

Ambasaderi Munyangaju Aurore Mimosa yashyikirije Umwami wa Luxembourg, Prince Guillaume, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu ku wa Kane, tariki ya 20 Werurwe 2025.

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rufunguye Ambasade nshya muri Luxembourg, igamije guteza imbere ubukungu na dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

Munyangaju Aurore Mimosa ni umunyapolitiki n’umuyobozi mu by’ubucuruzi mu Rwanda. Yabaye Minisitiri wa Siporo kuva ku itariki ya 5 Ugushyingo 2019 kugeza muri Kanama 2024, aho yasimbuwe na Nyirishema Richard.

Mbere yo kwinjira muri guverinoma, yakoze mu rwego rw’imari n’ubwishingizi, aho yabaye Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa Life Company, ikigo cy’ubwishingizi gikomeye mu Rwanda. Yanakoranye kandi n’itsinda ry’amabanki y’ishoramari, African Alliance Rwanda. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu micungire y’imishinga (Project Management) yakuye muri Maastricht School of Management mu Buholandi.

Ambasaderi Munyangaju yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Luxembourg ku wa 18 Ukwakira 2024 n’Inama y’Abaminisitiri.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena