Ikigo cy’iguhugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyateguje igihe amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye 2023/2024 azasohokera.
Mu butumwa iki kigo cyashyize ku mbuga nkoranyambaga zacyo zitandukanye, bwemeza nta gushidikanya ko kuri uyu wa Gatanu ku itariki 15 Ugushyingo 2024 saa 11:00 za mu gitondo, amanota azaba yamaze kujya ahagaragara.
Amanota azasohoka ,ni ay’ibizamini byakozwe kuva ku itariki 23 Nyakanga kugeza ku itariki 02 Kanama 2024.