Warning: Undefined array key "HTTP_ACCEPT_LANGUAGE" in /home/eaurac/public_html/magazine/index.php on line 29

Deprecated: strtolower(): Passing null to parameter #1 ($string) of type string is deprecated in /home/eaurac/public_html/magazine/index.php on line 29
Amanota y'ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye 2023/2024 azashyirwa ahagaragara mu cyumweru gitaha - EAUR Magazine

Ikigo cy’iguhugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyateguje igihe amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye 2023/2024 azasohokera.

Mu butumwa iki kigo cyashyize ku mbuga nkoranyambaga zacyo zitandukanye, bwemeza nta gushidikanya ko kuri uyu wa Gatanu ku itariki 15 Ugushyingo 2024 saa 11:00 za mu gitondo, amanota azaba yamaze kujya ahagaragara.

Amanota azasohoka ,ni ay’ibizamini byakozwe kuva ku itariki 23 Nyakanga kugeza ku itariki 02 Kanama 2024.