The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Amagambo akomeye ya The Ben kuri Fatakumavuta

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki nyarwanda, yanditse amagambo akomeye agaragaza ko ari gusabira imbabazi umunyamakuru Fatakumavuta.

Ubu butumwa yabwanditse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 06 Ugushyingo 2024, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.Ati “ Nahisemo urukundo, nahisemo imbabazi. Nubwo amagambo ababaza cyane, ndasenga ngo ubabarirwe ubone amahoro, ubutabera bukore ariko imbabazi nazo zikwiye gukora.”

Uyu muhanzi akomeza avuga ko we na Fatakumavuta bashobora kongera kwiyunga bakaba bashyashya ndetse kandi ko yizeye ko urukundo ruzamuyobora mu nzira y’amahoro mu hazaza.

Yongeyeho ati “kuri njye urukundo ruzahora rutsinda urwango, umucyo uzahora utsinda umwijima, ubutabera buhure n’imbabazi.”

Ubu butumwa abutambukije nyuma yuko uyu munyamakuru ubwo yitabaga urukiko kuwa kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2024, kuburana ku byaha yari akurikiranyweho mu bamureze n’uyu muhanzi yari yagaragayemo.

Nubwo The Ben yumvikana asabira imbabazi Fatakumavuta abafana bakomeje bamubaza impamvu yarindiriye ko bigera mu nkiko gusa we akavuga ko atigeze arega uyu munyamakuru. Fatakumavuta urubanza rwe rurasomwa uyu munsi tariki ya 06 Ugushyingo 2024 saa cyenda.

Fatakumavuta ari gukurikiranwaho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya, gusebanya no gukoresha ibiyobyabwenge.

Uregwa yatawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024 nyuma y’uko yihanangirijwe inshuro nyinshi ariko agakomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butubahirije amategeko.

This article was written by
Picture of David Niyigena

David Niyigena