Mugisha Benjamin benshi bamenye nka The Ben yashimiye abikuye ku mutima abantu bose bamufashije mu gitaramo yakoze kuwa 1 Mutarama 2025, ndetse ashimira n’abafana yahamagaye bakitaba.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram nyuma y’iminsi ibiri igitaramo kirangiye yagize ati “ Ndashimira byimazeyo abantu bose bamfashije gutuma igitaramo kigenda neza, Abafatanyabikorwa, Abaterankunga, Itangazamakuru, by’umwihariko abakunzi b’umuziki wanjye b’indahemuka bambaye hafi kuva ku munsi wa mbere.”
Yakomeje ashimira igihugu gitanga amahirwe yo gukabya inzozi ku bantu bose, by’umwihariko ashimira abayobozi bitabiriye igitaramo cye bakagaragaza uburyo bamushyigikiye.
Muri iki gitaramo cyiswe “The New Year Groove” The Ben yaririmbanye n’abahanzi batandukanye barimo abamaze kubaka izina mu muziki ndetse n’abahanzi bakizamuka dore ko yanatanze umwanya ku mpano nshya ziri kuzamuka mu muziki nyarwanda. Mu bahanzi bashya baririmbye muri iki gitaramo harimo Uworizagwira Florien uzwi ku izina rya Yampano, Shemi N’abandi. ndetse kikaba ari igitaramo yanamirikiyemo Umuzingo (Album) we mushya yise “Plenty Love”
Igitaramo cya The Ben cyabereye muri BK Arena ndetse cyitabiriwe n’abantu bakomeye batandukanye by’umwihariko abafite amazina aremereye hano mu Rwanda. Muri iki gitaramo kandi The Ben yamuritse Umuzingo (Album) we mushya yise “Plenty Love”.