
Ahazaza ha Ten Hag nk’umutoza w’ikipe ya Manchester United hashobora kuba hari mu mazi abira nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi kipe butangiye gahunda yo gushakisha uwamusimbura kuri uwo mwanya.
Nk’uko byanditse n’ikinyamakuru Daily Mail cyo ku ya 26 Ukwakira 2024, ngo ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangiye mu ibanga rikomeye ibiganiro n’abatoza abatandukanye barimo Xavi Hernandez, Thomas Frank, Ruben Amorim, na Edin Terzic. Muri aba ni ho hashobora kuvamo usimbura Umunyahohandi Erik ten Hag ukomeje gutanga umusaruro utari mwiza muri iyi kipe.
Kuri ubu ikipe ya Manchester United iri ku mwanya wa 12 muri Premier League. Kugeza ubu kandi iyi kipe Manchester united ntibarabasha gutsinda umukino n’umwe muri Europa League nyuma yo kunganya imikino itatu ikurikiranye.
Si ubwa mbere ubuyobozI bw’ikipe ya Manchestor bugerageza gusimbuza uyu mutoza kuko muri Gicurasi uyu mwaka wa 2024 na bwo Sir Jim Ratcliffe n’abafatanyabikorwa be muri Ineos bavuganye n’abashobora gusimbura Ten Hag mu gihe cy’umukino wa nyuma wa FA Cup. Icyo gihe impande zombie zafashe umwanzuro ko Ten Hag akiri umuntu ukwiye uwo mwanya maze bamwongereraho amasezerano mu nama yabereye Ibiza. Nta cyizere ko bazongera gufata umwanzuro nk’uwo.
Muri management y’umupira w’amaguru, iyo ikipe itangiye gushaka umusimbura inshuro imwe, biba bivuze ko umutoza wayo ari mu kibazo. Iyo bibaye inshuro ebyiri, bitangira gusa n’aho ari iherezo ryumutoza.
Hagati aho Eric ten Hag afitanye umukino n’ikipe ya West Ham kuri iki cyumweru taliki ya 27 Ukwakira saa 16:00 pm.