The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Africa News Agency Yizihije isabuku y’Imyaka ikora itangazamakuru ryubaka Afurika

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Mutarama 2025, mu Mujyi wa Kigali, ikigo cy’itangazamakuru Africa News Agency (ANA) cyizihije isabukuru y’imyaka 10 kimaze gitanga umusanzu mu guteza imbere umugabane wa Afurika. Uyu muhango wahurije hamwe abafatanyabikorwa b’iki kigo bo mu nzego zitandukanye, zirimo iz’itangazamakuru, inzego za leta, n’iz’abikorera. Abitabiriye ibiganiro byagarutse ku mahirwe ahari mu guteza imbere itangazamakuru rya Afurika, ariko hanasesengurwa imbogamizi zikigaragara muri uru rwego, hagamijwe gushaka ibisubizo birambye.

Ikigo Africa News Agency (ANA) cyashinzwe mu mwaka wa 2015, kigamije gufasha ibitangazamakuru byo muri Afurika n’ibindi mpuzamahanga kubona amakuru yizewe agaragaza isura nyayo y’umugabane wa Afurika, cyane cyane mu bijyanye n’ubukungu n’iterambere.

Umuyobozi Mukuru wa ANA, Dounia Ben Mohamed, yavuze ko muri iyi myaka 10 ishize bageze ku ntego zabo zirimo kumenyesha, gusobanura, gusesengura, no guteza imbere amakuru y’umwimerere aturuka muri Afurika. Ati: “Igitekerezo cyacu cyari gitinyutse, ariko cyashimwe ku rwego mpuzamahanga. Ubukungu ni kimwe mu bipimo bigaragaza iterambere, kandi bushobora kwerekana ingaruka ku mibereho y’abaturage ndetse n’abakinnyi bafite impinduka muri urwo rwego.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko ANA yibanze ku guteza imbere abikorera, bigize hagati ya 80% na 90% by’ubukungu bwa Afurika, cyane cyane ibigo bito n’ibiciriritse (MSMEs). Yashimiye abafatanyabikorwa babo, avuga ko ari bo babafashije kugera ku byo biyemeje. Ati: “Mwadufashije kugera ku ntego zacu no guteza imbere itangazamakuru rya Afurika.”

Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho akaba n’Umuvugizi w’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Oria Kije Vande Weghe, yagarutse ku bibazo bigihari mu itangazamakuru rya Afurika. Yagize ati: “Ni ngombwa cyane kugira itangazamakuru rikora kinyamwuga, kuko rifite uruhare runini muri sosiyete yacu. Ariko turacyahura n’imbogamizi, harimo no gukura inkuru ahandi ugahita uyandika. Ibi bigomba guhagarara; abanyamakuru bakwiye kujya gushaka amakuru aho ibyabaye byabereye, bakandika amakuru y’ukuri kandi yizewe.”

Yongeyeho ko iterambere ry’ikoranabuhanga ryageze no mu itangazamakuru, ariko asaba ko rikwiye gukoreshwa neza mu buryo budateza ibibazo.

ANA kandi yamuritse gahunda nshya yitwa ANA School, igamije kongerera ubumenyi abana n’urubyiruko mu bijyanye n’itangazamakuru n’ikoranabuhanga. Iyo gahunda izibanda ku kumenya amakuru ajyanye n’abana n’urubyiruko, no guhuza urubyiruko rw’ahantu hatandukanye, cyane cyane muri Afurika.

Umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ya ANA wahurije hamwe abafatanyabikorwa bayo bo mu nzego zitandukanye, zirimo itangazamakuru, inzego za leta, n’iz’abikorera, aho baganiriye ku mahirwe n’inzitizi zikigaragara mu itangazamakuru rya Afurika.

Kugeza ubu, ikigo Africa News Agency gifite amashami mu mijyi 10 yo muri Afurika, harimo n’u Rwanda, ndetse no mu Burayi.

This article was written by
Picture of Alodie Uwayezu

Alodie Uwayezu