The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Abiga Itangazamakuru bongerewe ubumenyi ku kwandika Ikinyanrwanda no gukoresha Imbuga Nkoranyambaga

Abanyeshuri biga Itangazamakuru muri kaminuza ya East African University Rwanda (EAUR) iherereye mu mujyi wa Kigali,  Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR),  Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) riherereye mu karere ka Muhanga ndetse na Kaminuza ya Mount Kigali University (MKU) basoje amahugurwa y’iminsi itatu  yaberaga mu karere ka Musanze ho mu ntara y’Amajyaruguru.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abanyeshuri 40 yateguwe na Rwanda Media Programme (RMP) ku bufatanye na Fojo Media Institute, hagamijwe kongerera ubumenyi aba banyeshuri ku bijyanye n’amategeko y’imyandikire y’ikinyarwanda ashingirwaho mu kwandika inkuru ndetse n’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga.

Mahoro Claudine, Umuhuzabikorwa wa Rwanda Media Programme, yatangaje ko aya mahugurwa yateguwe nyuma yo kuganira n’abahugura aba banyeshuri mu mashuri bigaho, bakabagaragariza ibyo bakeneye kongererwamo ubumenyi.

Uyu muyobozi yabwiye abayitabiriye ko nk’urubyiruko rushaka gukora umwuga w’Itangazamakuru bafite amahirwe menshi bityo ko bakwiye kuyabyaza umusaruro, dore ko itangazamakuru ry’uyu munsi ridakomeye nk’iryo mu minsi yashize. Gusa ngo barasabwa gukorana umwete buri wese akiharurira inzira

Bamwe mu banyeshuri bitabiriya aya mahugurwa bavuga ko yaje afite akamaro kuko yabunguye byinshi batari bazi, cyane cyane mu myandikire y’ikinyarwanda kuko ngo n’ubwo bamwe bandikaga inkuru ngo bakoraga amakosa menshi mu myandikire yabo.

Irambona Papias, umunyeshuri wo muri ICK, avuga ko yasobanukiwe ko itangazamakuru ridakwiye gufatwa nk’akazi ahubwo ko ari umuhamagaro, ati: ” Icyo aya mahugurwa yadufashije mbere na mbere, ni ukubasha kumenya uko dukwiye gukora uyu mwuga wacu. Hari byinshi tugenda tugenda tuvuga nk’urubyiruko muri rusange , tukibeshya ko bikwiye kuvugwa mu itangazamakuru kandi atari byo. Dukwiye kuenya icya ngombwa cyo kukoresha .Aya mahugurwa rero ni ingenzi yaba ku banyamakuru bandika, abavuga ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyamabaga kuko twasobanukiwe mu by’ukuri icyo dukwiye gutangaza n’icyo tugomba kureka.”

Umwanditsi mukuru wa igihe.com akaba  n’umwe mubatangaga amahugurwa kuri aba banyeshuri,  Maniraguha Ferdinand yavuze ko utangaza inkuru agomba kubanza akayigenzura bihagije akareba niba nta makosa arimo.

AVuga ku kibazo cy’uburambe ibinyamakuru byinshi bikunda gusaba, yavuze ko aho gukorera ubu  bahafite, kandi ko bakwiye gukora cyane bakirinda ubunebwe. Ati: “ Twebwe twamaze igihe kinini dukora. Mukwiye kumenya ko nta kintu kizaza ngo kikwikubiteho .Murasabwa gukora cyane kandi noneho amahirwe mwe mufite twe ntitwigeze tunayagira ngo hagire utwereka uko bimeze. Nukora neza tuzakumenya nta muntu n’umwe ubitweretse.”

Yakomeje ati: “  Mwebwe muza hano se mwaje mwese uko mwiga? Oya, Ahubwo barebye abafite ibikorwa, rero ugomba guhera ku kigo cyawe wemeza abakwigisha, kuko iyo dushaka abanyamakuru ni bo ba mbere tubanza kubaza.”

Maniraguha yakomeje avuga ko umunyamakuru mwiza, akwiye kubanza kugenzura no gusubiramo ibyo agiye gutangaza kuko baba batazi uri bubibone, n’uko ari bubifate.

Aya mahugurwa yasojwe ku ya13 Ugushyingo 2024 yari agabanyijemo ibyiciro bibiri. Icyiciro cya mbere kigaga amategeko y’imyandikire myiza y’ikinyarwanda no Kwandika inkuru, ndetse n’uburyo bwo kuganiriza abaguha amakuru bizwi nko gufata ama interview, mu gihe icya kabiri cyo cyahuguwe ku bijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse no kubara inkuru ukoresheje amajwi n’amashusho.

This article was written by
Picture of Itangishaka Emmanuel

Itangishaka Emmanuel