Kuri uyu wa mbere tariki 27 Mutarama 2025, ku cyicaro cy’umuryango w’abanyamakuru bakora inkuru z’ibidukikije, Rwanda Environmental Journalists (REJ), hateraniye abanyamakuru 20 baturutse ku bitangazamakuru bitandukanye, aho bitabiriye amahugurwa y’iminsi 3.
Aya mahugurwa afite insanganyamatsiko igira iti “Ubunyanga-mugayo no kudaheza mu gukora no gutangaza inkuru z’ibidukikije.”
Dr Nicodeme HAKIZIMANA, watangije aya mahugurwa yibukije abitabiriye amahugurwa ko ubaye ukora inkuru ku bidukikije, ntuzirikane ikiremwamuntu, waba wirengagije ikintu cy’ingenzi.
Yavuze ko mu bidukikije abantu na bo barimo, anagaruka ku bafite ubumuga butandukanye. Yagize ati ” Rimwe na rimwe, abafite ubumuga butandukanye burimo n’ubw’uruhu, usanga badafatwa neza muri sosiyete, kugeza ubwo usanga hari n’ababyeyi batawe n’abagabo babo, bitewe n’uko babyaye abana bafite ubumuga bw’uruhu.”

Dr Nicodeme, usanzwe ari n’umuyobozi w’umuryango wita ku bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda, Organisation for Integration and promotion People with Albinism in Rwanda (OIPPA), yibukije abitabiriye aya mahugurwa kwirinda imvugo ziheza abafite ubumuga birinda gukoresha amazina ahabwa abafite ubumuga butandukanye, arimo igicucu ,ikirimarima, Nyamweru, ikimuga n’ikiragi kuko abatesha agaciro.
Dr Nicodeme HAKIZIMANA, yasoje ashimira abanyamakuru ku buvugizi bakoze bwo korohereza abafite ubumuga bw’uruhu kubona amavuta abafasha kugabanya ubukana bw’izuba biboroheye, ubu akaba yarongewe kuri serivisi za Mituelle.
Biteganyijwe ko aya mahugurwa azasozwa kuwa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025, ndetse kuri uyu munsi bakazasura aho OIPPA ikorera ndetse bakanaganira n’abafite ubumuga.