The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Abakuru b’ibihugu barimo H.E Paul KAGAME bageneye ubutumwa Donald Trump

Abakuru b’ibihugu bitandukanye utibagiwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda H.E Paul KAGAME, bageneye ubutumwa Donald Trump wegukanye itsinzi.

Ni nyuma y’amatora yabaye kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2024, aho miliyoni nyinshi z’abanyemerika bazindukiye mu matora, ngo hamenyekane ugomba kwicara mu ntebe isumba izindi ,umwanya w’umukuru w’igihugu.

Uwahoze ari Perezida wa Amerika Donald Trump n’uwari Visi perezida Kamala Harris, nibo bari banganye kuri uyu mwanya.

Nyuma yo kubarura ibyavuye mu matora, byemeje ko Donald Trump wari ushyigikiwe n’abarimo umuherwe Elon Musk ariwe ubaye Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi byari inkuru y’ibyishimo kuri buri umwe washyigikiye ndetse akanatora Donald Trump.Abakuru b’ibihugu barimo na H.E Paul KAGAME bifurije imirimo myiza Donald Trump watsinze amatora.

Ku rukuta rwe rwa X, H.E Paul KAGAME yashyizeho ifoto ari kumwe na Donald Trump, maze arenzaho ati:”Ndabashimiye cyane ku bw’intsinzi yawe idasanzwe kandi ikomeye mu matora, ukaba wabaye Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu izina ry’Abanyarwanda n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu. Ubutumwa bwawe bwumvikana neza, aho ugira uti: “Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigomba kuba umufatanyabikorwa w’icyitegererezo, aho gukoresha imbaraga mu gukurura abandi, ahubwo zigakundwa kubera ingero nziza zitangwa, aho kuzana imyumvire cyangwa ubuzima bwabo ku bandi.” Ntegereje cyane gukorana nawe mu nyungu rusange z’ibihugu byacu mu myaka iri imbere”.

Abandi bayobozi barimo minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na Perezida wa Ukrain Volodymyr Zelenskyy ,bifurije imirimo myiza Donald Trump.

Trump yabaye pereziza wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 45 ahigitse Hillary Clinton bari bahanganye, ayobora imyaka 4, kuva 2017 ageza 2021. Iyi manda nshya atorewe kuyobora izarangira muri 2029.

This article was written by
Picture of Eduque Isingizwe

Eduque Isingizwe