The Online Newspaper of Students of East African University, Rwanda

Abakozi ba Leta bahawe iminsi ibiri y’ikiruhuko

Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2025, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo(MIFOTRA), yashyize hanze itangazo rikubiyemo iminsi ibiri y’ikiruhuko ku bakozi bakora mu nzego zitandukanye za Leta mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo

Umunsi wa mbere, ni kuwa kane tariki ya 1 Gicurasi, uzaba ari umunsi mpuzamahanga w’umurimo.

Muri iri tangazo kandi, Minisiteri yongeyeho ko iboneyeho no kumenyesha ko Guverinoma y’u Rwanda yatanze ikiruhuko rusange kuwa Gatanu tariki ya 2 Gicurasi 2025.

Minisiteri yasoje yifuriza abakozi umunsi mwiza iti” Tubifurije mwese umunsi mwiza w’umurimo!”

Abakozi ba Leta bazasubira mu kazi ku itariki ya 5 Gicurasi, kuko iyi minsi ibiri y’ikiruhuko izakurikirwa n’impera z’icyumweru (week-end).

This article was written by
Picture of Eduque Isingizwe

Eduque Isingizwe