Kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF rwahurije hamwe ba rwiyemezamirimo bafite ibigo bito, ibiri hagati nderse n’ibiciriritse mu Rwanda (MSMEs), n’abahagarariye ibigo by’imari n’amabanki mu nama y’umunsi umwe yari igamije kwigira hamwe uburyo amabanki yajya afasha ba Rwiyemezamirimo bakiri bato kubona inguzanyo mu buryo bworoshye.
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bitabiriye iyi nama bagaragaje ko bakigorwa no kubona inguzanyo, ahanini bitewe no kutagira ingwate zifuzwa, basaba ko amabanki yahindura imikorere akajya abaha inguzanyo nta ngwate basabwe.
Aha ni ho Kamayirese Jean D’amour ushinzwe ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu yahereye ashima PSF kuba yateguye iyi nama yemeza ko ishobora gutanga ibisubizo kuri ibi bibazo. Avugana n’itangazamakuru Kamayirese yagize ati: ” Twishimiye ubutumire bwa PSF kuko twungukiyemo byinshi. Nk’abakora mu ihuriro ry’ibikomoka ku mpu mu Rwanda dufite koperative nyinshi. Rero, twishimiye ibyo batuganirije kuko impungenge zimwe twagaragaje bagiye bazitumara, batubwiye ndetse ko n’ibindi twakwegera abayobozi ba PSF bakabidusobanurira. Twishimiye n’ibijyanye n’inguzanyo kuko kampani zacu batwijeje ko dushobora kuzajya duhabwa inguzanyo batabanje kutwaka ingwate.”
Burabyo Penny, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga yihariye (SPIU) muri PSF, na we yashimangiye ko iyi nama yari igamije gushakira hamwe igisubizo cy’ibibazo ba rwiyemezamirimo bahura na byo mu kuger aku mafaranga bifashisha mu bikorwa byabo bitandukanye. Yagize ati: ” Iyi nama muri make yari igamije guhuza abikorera bafite ibigo bito n’ibiciriritse MSMEs n’amabanki bakaganira ku buryo bajya babona inguzanyo cyangwa se amafaranga abafasha mu ubucuruzi bwabo mu buryo bworoshye. Kuba rero impande zombi zemeranije ko bazakomeza kuganira, biraduha icyizere ko iki kibazo gishobora kubonerwa igisubizo mu minsi iri imbere.”
Muri iyi nama kandi , Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bari batumiwe, batangije urubuga ruhuza ba rwiyemezamirimo bato, abarimo hagati n’abaciriritse ndetse n’amabanki, hagamijwe kuborohereza kugera ku mafaranga.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga yihariye (SPIU) muri PSF, Burabyo Penny, yatangaje ko uru rubuga ruzashyirwaho amakuru yose arebana na serivisi zose za banki ku bijyanye n’inguzanyo ndetse n’andi makuru umucuruzi ashobora gukenera mbere yo kujya kwaka inguzanyo. Ibyo ngo bikazabarinda gusiragira bazenguruka amabanki atandukanye.