Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryatangije gahunda nshya igamije kuzamura no guteza imbere impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru, yiswe Talent Development Scheme (TDS).
Iyi gahunda yatangirijwe ku mugaragaro mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cya FERWAFA i Remera, ku wa Kane tariki ya 11 Ukuboza 2025. Abayobozi ba FERWAFA basobanuye ko TDS izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ine, kuva mu 2025 kugeza mu 2028.
Gahunda ya FIFA–FERWAFA TDS igamije gushaka, kurera no guteza imbere abana bafite impano idasanzwe yo gukina umupira w’amaguru, hagamijwe kubabyaza umusaruro ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego rw’umwuga. Izashingira cyane ku gushyiraho Centers of Excellence 12 zizaba ziri hirya no hino mu gihugu, zirimo esheshatu z’abahungu n’esheshatu z’abakobwa.
Izo centers zizakira abana bari mu byiciro by’imyaka itarengeje 13, 15 na 17, aho bazahabwa amahugurwa ajyanye n’imyaka yabo, arimo imyitozo igezweho, ubumenyi ngiro n’ubujyanama buzabafasha gukura neza haba mu mupira w’amaguru no mu buzima busanzwe.
Muri iyi gahunda kandi, FERWAFA izashyiraho abashinzwe gushaka impano (Scouts) 18 bazaba bakorera mu gihugu hose, mu rwego rwo kumenya no gukurikirana abana bafite impano aho baba bari hose. Hanashyizwe imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho rizajya ribika amakuru yose y’abakinnyi bato batoranyijwe, bigafasha mu kubakurikirana no kubateza imbere mu buryo buhoraho.
Byongeye kandi, hazajya hakorwa amarushanwa yihariye ahuza amakipe y’abatarengeje imyaka 14 na 16, agamije guha abo bana umwanya wo kugaragaza impano zabo mu mikino irushanwa, no kubategura guhatana ku rwego rwo hejuru.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yavuze ko iyi gahunda ifite intego yo gutegura ejo hazaza h’umupira w’amaguru w’u Rwanda, by’umwihariko hagamijwe ko igihugu kizongera kwitabira Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 mu 2028.
Yagize ati: “Ni gahunda igamije kuzamura abana bafite impano igaragara mu mupira w’amaguru, tukabafasha gukura neza ku buryo bavamo abakinnyi babigize umwuga bashobora no gukinira ikipe y’igihugu.”
Yanongeyeho ko TDS izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’amashuri ndetse n’ama-academy yatoranyijwe, aho hazahugurwa abatoza, hakabaho n’amarushanwa ahuza abana baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.
Gahunda ya Talent Development Scheme izakorwa ku bufatanye n’impuguke za FIFA zirimo Antony Baffoe, Davis Ndayisenga na Frederic Crebiller, ndetse na Gerard Buschere, Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA.




Ni gahunda igaragaza icyerekezo gishya cyo kubaka umupira w’amaguru w’u Rwanda uhera ku musingi ukomeye w’abana bato, hagamijwe iterambere rirambye n’ahazaza heza h’amakipe y’igihugu.