
Umuraperi w’umunyamerika , Curtis Jackson, wamenyekanye kw’izina rya ’50 Cent’, yatangaje ko yanze kwakira agera kuri miliyoni eshatu z’Amadolari ya Amerika ($3 000 000),arenga miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo aririmbe mu birori byo kwamamaza Donald Trump nk’umwe mu bakandida bari guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri USA.
Ibi 50 Cent yabitangarije mu kiganiro ‘The Breakfast Club’, aho yavuze ko yabonye telefone imuhamagaye bakamusaba kuririmba zimwe mu ndirimbo ze ubwo Trump azaba yiyamamariza mu mujyi wa New York ariko akabahakanira. Mu ndirimbo uyu muraperi yasabwaga kuririmba harimo indirimbo yitwa ‘Many Men’ bisobanura ‘abagabo benshi’ na ‘Wish Death’ bisobanura ‘bifuriza urupfu’.
Yasobanuye ko yanze iki kifuzo kuko atinya politiki kubera imiterere yayo itavugwaho rumwe.Mu magambo ye yagize ati: “Ntabwo nigeze njya kure, ntabwo nigeze mvugana na bo byinshi kuri ibyo bintu . Mfite ubwoba kuri politiki”.
Uyu muraperi asobanura impamvu agira ubwoba kuri politiki, yagize ati: “Ni ukubera ko iyo ubigizemo uruhare, uko waba ubyumva kose, umuntu atemeranya nawe .”
Ni mu gihe bimaze kugaragara ko ihangana ry’abakandida bahatanira intebe isumba izindi zose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwanya w’umukuru w’igihugu, bamaze kuryimurira mu bahanzi bo muri iki gihugu, kubera ko umuhanzi ‘Usher Raymond’ yagaragaje ko we ashyigikiye umukandida Kamala Harris.
Abahataniye uyu mwanya w’umukuru w’igihugu ,ni Kamala Harris ,umukandida wo mu ishyaka ‘Democratic Party’ na Donald Trump ,umukandida wo mu ishyaka ‘Republican Party’.
Amatora ateganyijwe kuba ku wa 05 Ugushyingo 2024. Mu gihe Kamala Harris yaba atsinze amatora, yaba abaye Perezida wa mbere w’igitsina gore ,uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.