
Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie mu muziki Nyarwanda, yijeje abakunzi be batuye mu gihugu cya Canada ko azabaha umuziki mwiza kandi abasezeranya kuzabaha ibyishimo bisendereye mu bitaramo yitegura kugirira muri iki gihugu.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya MIE ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wacyo Irene Murindahabi nyuma yo gusoza ibitaramo bizenguruka uturere 8 tw’igihugu yari amazemo iminsi.
Muri iki kiganiro cyagiye ahagararagara ku ya 20 Ukwakira 2024, Melodie yakomoje ku bitaramo ateganya gukorera mu mijyi itandukanye y’icyo gihugu irimo Ottawa, Montreal, Toronto, ndetse na Vancouver. Yatangaje ko yiteguye bihagije kandi ko abakunzi b’umuziki we bagomba kuzabona ibyishimo kuko azagirana na bo umwanya uhagije wo kubaririmbira nyinshi mu ndirimbo ze bakunze.
Uyu muhanzi yagize ati: “Mu byo nzi gukorana neza harimo kuririmba ndetse no gushimisha abafana mu gihe ndi ku rubyiniro (Stage). Ni byo rero niteguye kuzakorera abafana banjye.”
Biteganijwe ko guhera mu taliki ya 26 Ukwakira 2024 ari bwo Umuhanzi Melodie azatangira ibi bitaramo kandi yizeza ko nyuma yabyo ategura no kuzataramira abandi bakunzi be bari mu bihugu bitandukanye.
Uretse ibi bitaramo kandi Bruce Melodie afite na Album y’indirimbo ari gutegura gushyira hanze. Mu minsi ishize ni bwo yatangaje ko bidatinze kandi bidasubirwaho azayishyira hanze mu Ukuboza k’uyu mwaka turimo wa 2024. Mu ndirimbo ze zakunzwe nyinshi harimo Katerina, Fungamacho, Selebura ndetse ndetse n’iyo aherutse gushyira hanze yise Iyofoto yakoranye n’umunya Kenya Bien Aime na yo imaze gukundwa n’abatari bake.