{"id":402,"date":"2026-11-06T15:27:59","date_gmt":"2026-11-06T15:27:59","guid":{"rendered":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/?p=402"},"modified":"2026-11-06T15:40:40","modified_gmt":"2026-11-06T15:40:40","slug":"green-voice-rwanda-yashishikarije-abanyeshuri-kugira-uruhare-mu-kubungabunga-ibidukikije","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/green-voice-rwanda-yashishikarije-abanyeshuri-kugira-uruhare-mu-kubungabunga-ibidukikije\/","title":{"rendered":"Green Voice Rwanda yashishikarije abanyeshuri kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\" style=\"padding-top:var(--wp--preset--spacing--30);padding-bottom:var(--wp--preset--spacing--30)\">Abanyeshuri biga muri GS Remera Protestant bashishikarijwe kugira uruhare mu kurengera ibidukikije, kubungabunga urusobe rw\u2019ibinyabuzima, kumenya akamaro k\u2019ibiti no gutandukanya imyanda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\" style=\"padding-top:var(--wp--preset--spacing--30);padding-bottom:var(--wp--preset--spacing--30)\">Ni ubutumwa bwatanzwe ku wa 4 Ugushyingo 2026, ubwo Green Voice Rwanda yasuraga iri shuri. Icyo gikorwa cyitabiriwe n\u2019abanyeshuri basaga 1,089, abarimu ndetse n\u2019uhagarariye umuryango Forest4Life, ukora ibikorwa bigamije kurengera ibidukikije.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\" style=\"padding-top:var(--wp--preset--spacing--30);padding-bottom:var(--wp--preset--spacing--30)\">Green Voice Rwanda igizwe n\u2019abanyeshuri biga n\u2019abize itangazamakuru muri kaminuza enye zo mu Rwanda, zirimo Mount Kigali University (MKU), East African University Rwanda (EAUR), Institut Catholique de Kabgayi (ICK) na Kaminuza y\u2019u Rwanda, Ishami rya Huye.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\" style=\"padding-top:var(--wp--preset--spacing--30);padding-bottom:var(--wp--preset--spacing--30)\">Aba banyeshuri&nbsp; bihuje nyuma yo kwitabira amahugurwa ajyanye no gukora inkuru zinyanye n\u2019ibidukikije yari yateguwe na FOJO Media Institute binyuze muri Rwanda Media Programme. Nyuma yaho, biyemeza gukora inkuru zigaruka ku bidukikije n\u2019ibindi bibazo bifitanye isano na byo, birimo imihindagurikire y\u2019ibihe, ibishanga, urusobe rw\u2019ibinyabuzima no kubungabunga ibidukikije ndetse no gusangiza ubumenyi abandi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\" style=\"padding-top:var(--wp--preset--spacing--30);padding-bottom:var(--wp--preset--spacing--30)\">NDUWAYEZU Jean Claude, ushinzwe abanyeshuri muri East African University Rwanda, yashimiye Green Voice Rwanda n&#8217;ubuyobozi bwa GS Remera Protestant ku gikorwa cyiza cyo gushishikariza abanyeshuri kugira uruhare mu kurengera ibidukikije. Yashishikarije abanyeshuri gukomeza kwita ku bidukikije bakiri bato, ashimangira ko buri wese afite inshingano zo kwita ku giti yateye no kukibungabunga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\" style=\"padding-top:var(--wp--preset--spacing--30);padding-bottom:var(--wp--preset--spacing--30)\">Yongeyeho ko urubyiruko ari imbaraga z\u2019igihugu zigira uruhare mu kwihutisha iterambere mu nzego zose, by\u2019umwihariko mu gutanga ibitekerezo no gushyira mu bikorwa ingamba zo kurengera ibidukikije.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\" style=\"padding-top:var(--wp--preset--spacing--30);padding-bottom:var(--wp--preset--spacing--30)\">Yagize ati: \u201cBuri kaminuza yose, ihora yishimira kubona abanyeshuri bishyira hamwe ndetse bakagira uruhare mu iterambere ry\u2019igihugu.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\" style=\"padding-top:var(--wp--preset--spacing--30);padding-bottom:var(--wp--preset--spacing--30)\">Patrick Niyonkuru, wize Itangazamakuru muri EAUR, ndetse akaba ahagarariye Green Voice Rwanda, yavuze ko intego z\u2019uyu muryango zitagarukira gusa ku gukora inkuru z\u2019ibidukikije, ahubwo ko harimo no gusangiza abaturage ubumenyi ku bijyanye no kubirinda, by\u2019umwihariko urubyiruko.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\" style=\"padding-top:var(--wp--preset--spacing--30);padding-bottom:var(--wp--preset--spacing--30)\">Mu ijambo rye, Patrick yagize ati: \u201cIgihe cyiza cyo kurinda ibidukikije cyari ejo, ariko amahirwe dusigaranye ni uyu munsi.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\" style=\"padding-top:var(--wp--preset--spacing--30);padding-bottom:var(--wp--preset--spacing--30)\">Yakomeje avuga ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guhangana n\u2019ingaruka z\u2019imihindagurikire y\u2019ibihe no gushyiraho ingamba zo kubungabunga ibidukikije, nk\u2019uko bigaragara mu cyerekezo cy\u2019Igihugu 2050. Yashishikarije urubyiruko gukoresha imbaraga, ubumenyi n\u2019ibitekerezo byarwo kugira ngo rugire uruhare mu kugera ku ntego z\u2019iterambere n\u2019ejo hazaza harambye.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\" style=\"padding-top:var(--wp--preset--spacing--30);padding-bottom:var(--wp--preset--spacing--30)\">Yavuze kandi ko kurengera ibidukikije bidasaba gusa kugira amakuru n\u2019ubumenyi kuri byo, ahubwo ko bigomba kujyana n\u2019ibikorwa bifatika. Yashimangiye ko ibibazo by\u2019ibidukikije biri mu mbogamizi zihangayikishije isi, bityo ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kubibungabunga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\" style=\"padding-top:var(--wp--preset--spacing--30);padding-bottom:var(--wp--preset--spacing--30)\">Muri iki gikorwa, abanyamuryango ba Green Voice Rwanda n\u2019abitabiriye bateye ibiti, batanga ibikoresho birimo ibyifashishwa mukubona aho gushyira imyanda (Dusbins),n\u2019amacupa akoreshwa inshuro zirenze imwe&nbsp; kandi bakangurira abanyeshuri gukomeza kugira uruhare mu kurengera ibidukikije.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\" style=\"padding-top:var(--wp--preset--spacing--30);padding-bottom:var(--wp--preset--spacing--30)\">Hanaganiriwe ku gitekerezo cy\u2019 \u201cIgiti cyanjye\u201d, kigamije gutuma buri muntu yumva ko afite inshingano zo kwita ku giti yateye. Icyakora, igiti ntigifatwa nk\u2019umutungo w\u2019uwagiteye wenyine, ahubwo ni umutungo rusange, bityo buri wese akwiye kugira uruhare mu kukibungabunga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\" style=\"padding-top:var(--wp--preset--spacing--30);padding-bottom:var(--wp--preset--spacing--30)\">AKIMPAYE Sandrine, uhagarariye Environmental Club muri GS Remera Protestant, yavuze ko kwakira Green Voice Rwanda byabahaye amahirwe yo kongera ubumenyi no kugira uruhare mu bikorwa bifatika byo kurengera ibidukikije.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\" style=\"padding-top:var(--wp--preset--spacing--30);padding-bottom:var(--wp--preset--spacing--30)\">Yongeyeho ko abanyeshuri biteguye gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, agira ati: \u201cKuba bakuru bacu biga muri kaminuza zitandukanye badusuye byadushimishije, kandi natwe twiyemeje gukomeza kugira uruhare mu kurengera ibidukikije.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\" style=\"padding-top:var(--wp--preset--spacing--30);padding-bottom:var(--wp--preset--spacing--30)\">BIZIMANA Jean Baptiste, Umuyobozi wungirije wa GS Remera Protestant ushinzwe imyitwarire, yashimiye Green Voice Rwanda ku bufatanye yagiranye n\u2019ishuri. Yavuze ko ibikorwa nk\u2019ibi bifasha abanyeshuri kumenya agaciro k\u2019ibimera n\u2019inyamaswa no kwimakaza umuco wo kubungabunga ishuri n\u2019ibirukikije.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\" style=\"padding-top:var(--wp--preset--spacing--30);padding-bottom:var(--wp--preset--spacing--30)\">Mu ijambo rye, yagize ati: \u201cKubona abanyeshuri biga itangazamakuru muri kaminuza bishyize hamwe kugira ngo basangize abandi ubumenyi ndetse banakore inkuru z\u2019ibidukikije byadushimishije.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\" style=\"padding-top:var(--wp--preset--spacing--30);padding-bottom:var(--wp--preset--spacing--30)\">HAKORIMANA James, wari uhagarariye umuryango Forest for Life, yashimangiye ko gusangiza urubyiruko ubumenyi ari inkingi ikomeye mu kubungabunga ibidukikije, kuko bituma na rwo rubasha kubusangiza bagenzi barwo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\" style=\"padding-top:var(--wp--preset--spacing--30);padding-bottom:var(--wp--preset--spacing--30)\">James yashimangiye akamaro ko gutera ibiti no kubibungabunga, agira ati: \u201cIgiti gitewe uyu munsi kiba ari isezerano, ariko igiti kirinzwe neza kiba ari ahazaza.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\" style=\"padding-top:var(--wp--preset--spacing--30);padding-bottom:var(--wp--preset--spacing--30)\">Yasobanuye ko ibiti bigira uruhare mu gusukura umwuka, kurinda ubutaka isuri no kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Yasabye abanyeshuri gukomeza kwita ku biti bateye, babivomera kandi bakabirinda kwangirika.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\" style=\"padding-top:var(--wp--preset--spacing--30);padding-bottom:var(--wp--preset--spacing--30)\">Iki gikorwa kigaragaza akamaro k\u2019ubufatanye hagati y\u2019urubyiruko, amashuri n\u2019imiryango itandukanye mu kurengera ibidukikije ndetse n\u2019urugero rwiza rwibishoboka iyo hahujwe imbaraga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Yanditswe na LEANDRE Abizeye<\/em><\/strong><\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"682\" src=\"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/wp-content\/uploads\/sites\/2\/2026\/11\/WhatsApp-Image-2026-11-06-at-5.06.35-PM-2-1024x682.jpeg\" alt=\"\" class=\"wp-image-407\" srcset=\"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/wp-content\/uploads\/sites\/2\/2026\/11\/WhatsApp-Image-2026-11-06-at-5.06.35-PM-2-1024x682.jpeg 1024w, https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/wp-content\/uploads\/sites\/2\/2026\/11\/WhatsApp-Image-2026-11-06-at-5.06.35-PM-2-300x200.jpeg 300w, https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/wp-content\/uploads\/sites\/2\/2026\/11\/WhatsApp-Image-2026-11-06-at-5.06.35-PM-2-768x512.jpeg 768w, https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/wp-content\/uploads\/sites\/2\/2026\/11\/WhatsApp-Image-2026-11-06-at-5.06.35-PM-2-1536x1023.jpeg 1536w, https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/wp-content\/uploads\/sites\/2\/2026\/11\/WhatsApp-Image-2026-11-06-at-5.06.35-PM-2-600x400.jpeg 600w, https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/wp-content\/uploads\/sites\/2\/2026\/11\/WhatsApp-Image-2026-11-06-at-5.06.35-PM-2.jpeg 1600w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"682\" src=\"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/wp-content\/uploads\/sites\/2\/2026\/11\/WhatsApp-Image-2026-11-06-at-5.05.59-PM-1024x682.jpeg\" alt=\"\" class=\"wp-image-405\" srcset=\"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/wp-content\/uploads\/sites\/2\/2026\/11\/WhatsApp-Image-2026-11-06-at-5.05.59-PM-1024x682.jpeg 1024w, https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/wp-content\/uploads\/sites\/2\/2026\/11\/WhatsApp-Image-2026-11-06-at-5.05.59-PM-300x200.jpeg 300w, https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/wp-content\/uploads\/sites\/2\/2026\/11\/WhatsApp-Image-2026-11-06-at-5.05.59-PM-768x512.jpeg 768w, https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/wp-content\/uploads\/sites\/2\/2026\/11\/WhatsApp-Image-2026-11-06-at-5.05.59-PM-1536x1023.jpeg 1536w, https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/wp-content\/uploads\/sites\/2\/2026\/11\/WhatsApp-Image-2026-11-06-at-5.05.59-PM-600x400.jpeg 600w, https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/wp-content\/uploads\/sites\/2\/2026\/11\/WhatsApp-Image-2026-11-06-at-5.05.59-PM.jpeg 1600w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"683\" src=\"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/wp-content\/uploads\/sites\/2\/2026\/11\/WhatsApp-Image-2026-11-06-at-12.28.02-PM-1024x683.jpeg\" alt=\"\" class=\"wp-image-409\" srcset=\"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/wp-content\/uploads\/sites\/2\/2026\/11\/WhatsApp-Image-2026-11-06-at-12.28.02-PM-1024x683.jpeg 1024w, https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/wp-content\/uploads\/sites\/2\/2026\/11\/WhatsApp-Image-2026-11-06-at-12.28.02-PM-300x200.jpeg 300w, https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/wp-content\/uploads\/sites\/2\/2026\/11\/WhatsApp-Image-2026-11-06-at-12.28.02-PM-768x512.jpeg 768w, https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/wp-content\/uploads\/sites\/2\/2026\/11\/WhatsApp-Image-2026-11-06-at-12.28.02-PM-600x400.jpeg 600w, https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/wp-content\/uploads\/sites\/2\/2026\/11\/WhatsApp-Image-2026-11-06-at-12.28.02-PM.jpeg 1080w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abanyeshuri biga muri GS Remera Protestant bashishikarijwe kugira uruhare mu kurengera ibidukikije, kubungabunga urusobe rw\u2019ibinyabuzima, kumenya akamaro k\u2019ibiti no gutandukanya imyanda. Ni ubutumwa bwatanzwe ku wa 4 Ugushyingo 2026, ubwo&#8230; <\/p>\n","protected":false},"author":5,"featured_media":403,"comment_status":"closed","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[28,2,9,17,5],"tags":[],"class_list":["post-402","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-abanyeshuri","category-amakuru","category-ibidukikije","category-inkuru-twabahitiyemo","category-uburezi"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/402","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/wp-json\/wp\/v2\/users\/5"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=402"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/402\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":413,"href":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/402\/revisions\/413"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/wp-json\/wp\/v2\/media\/403"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=402"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=402"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=402"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}