{"id":118,"date":"2026-08-26T13:59:10","date_gmt":"2026-08-26T13:59:10","guid":{"rendered":"https:\/\/eaur.ofo.fyv.temporary.site\/kin\/?p=118"},"modified":"2026-08-26T13:59:10","modified_gmt":"2026-08-26T13:59:10","slug":"kayonza-agaciro-kibibanza-kikubye-inshuro-enye-mu-myaka-ibiri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/kayonza-agaciro-kibibanza-kikubye-inshuro-enye-mu-myaka-ibiri\/","title":{"rendered":"Kayonza: Agaciro k\u2019ibibanza kikubye inshuro enye mu myaka ibiri"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu mwaka wa 2024 Cyubayiro Valentine yagurishije ikibaza cya miliyoni 2 Frw cya metero 15 kuri 20. Aho yakigurishije kuri ubu hatangiye gukatwa site nshya zo kubakwamo, hashyirwa ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi n\u2019amazi none ikibanza kiri kugurishwa kuva kuri miliyoni 8 Frw kugera kuri miliyoni 12 Frw.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibi bibaye nyuma y\u2019uko ubuyobozi bw\u2019Akarere ka Kayonza bwatangiye kugata site eshatu nshya mu rwego rwo kwagura Umujyi wa Kayonza ndetse no gukurikiza igishushanyo mbonera cy\u2019uyu Mujyi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Site nshya eshatu ziri gucibwa ziherereye mu Murenge wa Mukarange mu Mujyi wa Kayonza, zikazasiga habonetse ibibanza 3511 bishya. Site ya mbere yitwa Buhonde- Akabuga ireshya na hegitari 71 ikaba igizwe n\u2019ibibanza 1694 birimo 1193 bishya.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Site ya kabiri yitwa Akabeza-Agatagara ikaba ireshya na hegitari 100, irimo ibibanza 1285 mu gihe iya gatatu yitwa Abemeramahoro-Amizero yo irimo igizwe na hegitari 87 aho irimo ibibanza 532 bishya.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Tubanyembazi Philemon utuye mu Mudugudu wa Ubuhondi, yavuze ko bishimiye ko ubutaka bwabo bwakaswemo site nshya, aho byatumye bwongererwa agaciro binatuma babasha kububyazamo amafaranga bitandukanye na mbere.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ati \u201cIkibanza hano cyaguraga miliyoni 3 Frw ariko ubu cyatangiye kugurishwa miliyoni 7 Frw kuzamura. Ni ibintu byiza kuko ubutaka bwacu bwagize agaciro.\u2019\u2019<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mukwenda Abdon utuye mu Mudugudu w\u2019Akabuga we yavuze ko mbere batari bakata site hari akajagari bamwe bubaka ahantu hagenewe ubucuruzi, abandi bakubaka mu bice byagenewe ubuhinzi. Yavuze ko ari bo bisabiye Leta kubashyiriraho site mu butaka bwabo kugira ngo batangire kububyaza umusaruro.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ati \u201cUbutaka bwanjye bwari bufite agaciro ka miliyoni 5 Frw kuko ni bunini ariko agaciro kabwo kariyongereye cyane. Twabanje kugira impungenge bamwe bakumva ko kuba imihanda igiye gucishwa mu butaka bwe bizamwononera ariko ubu twarabyumvise. Nta mpungenge zihari.\u2019\u2019<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Cyabayiro Valentine wari ufite ubutaka yagurishije miliyoni 2 Frw mu 2024 yavuze ko yishimiye ko ibibanza byikubye inshuro nyinshi kubera imihanda baciriwe muri site nshya. Yagaragaje ko kandi bizabafasha kugerwaho n\u2019ibikorwaremezo bitandukanye batabonaga birimo amazi, umurimo n\u2019imihanda myiza.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umuyobozi w\u2019Agateganyo w\u2019Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko site nshya ziri gutunganywa ari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy\u2019Umujyi ku bufatanye n\u2019abaturage hagendewe ku mabwiriza asaba ko abaturage babigiramo uruhare.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ati \u201cHari ahantu hari haragenewe guturwa ariko uyu munsi ukahasanga imirima cyangwa se inzu ariko nta bikorwaremezo byazigeraho kuko zahagiye kera. Ubu rero twatangiye kuhakata site, ahari imirima hakoreshwe ibyahagenewe birimo imiturire. Ni igikorwa turi gufatanya n\u2019abaturage kandi barabyishimiye, tuzasozanya na Nzeri tubisoje kugira ngo abaturage batangire bubake.\u2019\u2019<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Meya Hategekimana yavuze ko guca izi site biri mu rwego rwo kwagura Umujyi wa Kayonza kugira ngo abantu babone ahantu heza batura kandi n\u2019imikoreshereze y\u2019ubutaka ikoreshe icyo ubutaka bwagenewe mu gishushanyo mbonera cy\u2019ubutaka.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu mwaka wa 2024 Cyubayiro Valentine yagurishije ikibaza cya miliyoni 2 Frw cya metero 15 kuri 20. Aho yakigurishije kuri ubu hatangiye gukatwa site nshya zo kubakwamo, hashyirwa ibikorwaremezo birimo&#8230; <\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":119,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[11,22],"tags":[],"class_list":["post-118","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-imibereho","category-inkuru-zishyushye"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/118","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=118"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/118\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":120,"href":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/118\/revisions\/120"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/wp-json\/wp\/v2\/media\/119"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=118"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=118"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/magazine.eaur.ac.rw\/kin\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=118"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}