Kuri uyu wa Kane taliki ya 31 ukwakira 2024, mu nteko nshinga mategeko y’urwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga wa demokarasi.
uRwanda nka kimwe mu bihugu byiyemeje kugendera ku buyobozi bushingiye kuri demokarasi gusa nyuma y’ubwigenge kuva kuri republika ya mbere Niya kabiri nubwo demokarasi yavugwaga gusa byari nkinzozi kugirango igenderweho mu kuyobora igihugu. Kuko amahame yose agenga demokarasi nta rya kurikizwaga ahubwo ubuyobozi bukubakira kuri politike y’ivanguramoko ituma buri wese atagira uburenganzira bungana nkubw’undi ibi kandi nibyo byabaye impamvu y’urugamba rwo kubohora igihugu mu mwaka wi 1990, kubera ubutegetsi bubi bwariho biza kuba indi mpamvu ya jenocide yakorewe abatutsi mu wi 1994.Nyuma y’urugamba rwo kubohora uRwanda no guhagarika jenocide yakorewe abatutsi, RPF Inkotanyi yatangiye urugendo rwo kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi nkuko byari intego ya gatatu mu ntego icyenda RPF Inkotanyi yarifite. Byabaye urugendo rukomeye kuko demokarasi yari ikintu gishya mu Rwanda kuko mbere kubarizwa mu buyobozi ubwo aribwo bwose mu Rwanda byashingiraga ku bwoko cyangwa icyenewabo naho ukomoka. Ku bigendanye na amashyaka kuva kuri APROSOMA ya gitera , MDR PAREMEHUTU ya president kayibanda, ukagera kuri MRND ya president habyarimana yabaye amashyaka yagenderaga ku ngengabitekerezo ya jenocide bigatuma abanyarwanda bose batayibonamo kandi akaba Ari nayo agena imirongo ya politike ngenderwaho yagaragaragamo gukandamiza abatutsi cyane.Umuryango wa FPR Inkotanyi ukimara gutsinda urugamba rwo kubohora uRwanda wanze ko ubuyobozi bubi bushingiye ku irondabwoko bwakomeza mu Rwanda wubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi kandi wanga no kwiharira imyanya yose mu buyobozi bw’igihugu, ufatanya Nandi mashyaka mu kubaka uRwanda rushya.
none imyaka 30 irashize nta midugararo n’umwuka mubi wa mashyaka mu Rwanda nkuko byahoze, abantu bose bahabwa uburenganzira n’amahirwe angana hatitawe ku bwoko, Aho ukomoka, cyangwa abo mufitanye isano cyangwa ishyaka ubarizwamo kandi umuturage akagira uruhare mu bimukorerwa kandi akanagira uburenganzira bwo kwihitiramo abamuyobora kugera kuri perezida wa Repubulika.